00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibiri ya bamwe mu baguye mu rusengero rwa Nyagatovu yaburiwe irengero

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 April 2012 saa 08:24
Yasuwe :

Imibiri y’abantu basaga 200 biciwe mu rusengero rw’Abaporoso mu kagali ka Nyagatovu bakunze kwita Midiho, kugeza ubu aho yajugunywe ntiharamenyekana.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko iki ari ikibazo mu gihe hari abadashaka gutanga amakuru y’aho izi nzirakarengane zaba zarajugunywe kugira ngo zishobore gushyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yasobanuye ko urusengero rw’Abaporoso ruri mu (…)

Imibiri y’abantu basaga 200 biciwe mu rusengero rw’Abaporoso mu kagali ka Nyagatovu bakunze kwita Midiho, kugeza ubu aho yajugunywe ntiharamenyekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko iki ari ikibazo mu gihe hari abadashaka gutanga amakuru y’aho izi nzirakarengane zaba zarajugunywe kugira ngo zishobore gushyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yasobanuye ko urusengero rw’Abaporoso ruri mu kagali ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange rwiciwemo abantu basaga 200 ariko kugeza ubu iyi mibiri yose yaburiwe irengero kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati " Tugerageza gushakisha amakuru ku baba bazi aho yaba yarajugunywe ariko abantu barabihisha".

Bivugwa ko uru rusengero rw’Abaporoso rwari ruyobowe na Canon Kanyagoga Thomas; ngo niwe watanze amabwiriza yo kwica abari baruhungiyemo baterwa za gerenade. Uyu mugabo Kanyagoga akaba yarakatiwe burundu, we n’abandi bagatanze amakuru banze kugira icyo babivugaho.

Mu ijoro rishyira ku wa Gatatu mu biganiro byo kwibuka byabereye muri ako kagali ka Nyagatovu, abaturage baruturiye nabo bararuciye bararumira, n’ubwo bivugwa ko haba hari icyobo kiri hafi y’urusengero abishwe baba barajugunywemo cyangwa se baba barajugunywe mu kiyaga cya Muhazi; urujijo ni rwose.

Tubamenyeshe ko mu rwego rwo gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa Kane hashyingurwa imibiri y’inzirakarengane 86 mu rwibutso rwa Mukarange rusanzwe rushyinguwemo abagera ku 6460. Ubuyobozi bw’akarere burasaba abaturage kuza kwifatanya n’imiryango yabuze ababo no kubafata mu mugongo mu gikorwa cyo gushyingura izo nzirakarengane.

Inkuru dukesha ORINFOR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages