Nyuma y’aho yitabye Imana ku itariki ya gatanda Ukuboza 2012, Minisitiri Inyumba Aloysie wari uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasezeweho bwa nyuma mu Nteko Ishinga Amategeko. Nyuma yo kumusezeraho haraba amasengesho yo kumusabira hakurikireho kumushyingura mu Irimbi ry’i Rusororo.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko, abagize Guverinoma, abagize umuryango wa Inyumba ndetse n’abandi bantu batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze ko Inyumba yari inyangamugayo, kandi ko yitangiye igihugu n’Abanyarwanda akaba yari mu ba mbere bafashe icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
Inyumba yavukiye muri Uganda mu buhunzi, ku itariki ya 28 Ukuboza 1964. Ntiyigeze amenya se kuko we yari yarikiciwe mu Rwanda.
Amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza yayigiye muri Uganda, ariko nyuma yo gutahuka mu Rwanda yakomeje amashuri ye mu byiciro bitandukanye aho ndetse yize no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO