00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere y’Uruganda EPEDR ntivugwaho rumwe

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 28 May 2012 saa 04:44
Yasuwe :

Nyuma y’amakuru yageze ku IGIHE.com avuga ko abaturage baturiye uruganda rutunganya amasashi na palastiki (EPEDR) ruri mu mudugudu wa Kabeza, rubangamiye abaruturiye, umunyamakuru wa IGIHE .com yanyarukiye yo yirebera uko icyo kibazo giteye.
Uruganda EPEDR (Entreprise pour la Protection de l’Environnement et Développement Rural) rutoragura, rugakusanya rukanasya amasashi na palasitiki bitoragurwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ruherereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kigarama (…)

Nyuma y’amakuru yageze ku IGIHE.com avuga ko abaturage baturiye uruganda rutunganya amasashi na palastiki (EPEDR) ruri mu mudugudu wa Kabeza, rubangamiye abaruturiye, umunyamakuru wa IGIHE .com yanyarukiye yo yirebera uko icyo kibazo giteye.

Uruganda EPEDR (Entreprise pour la Protection de l’Environnement et Développement Rural) rutoragura, rugakusanya rukanasya amasashi na palasitiki bitoragurwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ruherereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kigarama , Umurenge wa Kigarama , Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Uru ruganda rubyaza iyo myanda ibikoresho by’ibanze bikorwamo ibikoresho bitandukanye bikoresha mu ngo nk’amajerekani ibikombe, amacupa n’ibindi .

Kuba rero rwaracucitse iyo myanda aho abaturage batuye hari abo bitaguye neza.

Twaganiriye n’umwe mu baruturiye utarashatse ko izina rye ritangazwa kubera impamvu ze bwite, adutangariza ko iyo imvura iguye, umunuko uva muri ibyo birundo by’imyanda ubabangamira cyane. Ngo iyo umuntu ahanyuze imvura ihise biba ngombwa ko yipfuka amazuru kugirango abashe guhita. Yadutangarije kandi ko kuba iyo myanda ihari abana bayikiniramo, bakaba bayikuramo indwara cyangwa se inzoka zikaba zabariramo.

Ariko ibyo siko abaturage bose babibona kimwe. Uwiragiye Desire atangaza ko urwo ruganda rutababangamiye na mba, ko ahubwo icyari kibangamiye ari amasashi yari yandagaye hirya no hino ku muhanda no mu mirima yabo igatuma igunduka.

Verena Kanyana nawe niko abibona. Akongeraho gusa ko icyari kibabangamiye yari imyanda yagurukaga mbere y’uko hazitirwa.

Twaganiriyre n’Umuyobozi Mukuru wa EPEDR, Rubayiza Thomas adutangariza ko hafashwe ingamba zihagije zo kurinda icyo aricyo cyose cyahungabanya ubuzima bw’abantu n’ibidukikikje. Agira ati: “Mbere y’uko duhabwa icyemezo cyo gukora n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), cyabanje kudusura, kireba aho dukorera.

Akomeza avuga ko buri gihe ubuyobozi bwite butandukanye bwa Leta bubasura bukareba niba koko bubahiriza amategeko agenga inganda. Ati:” rero ntitwakomeza gukora biramutse bigaragaye ko tutari mu murongo ngenderwaho”. Ikindi uyu muyobozi atangaza ko kuba barakijije abaturage imyanda yabangirizaga ubutaka ari kimwe mu bikorwa ndashyikirwa.

Iyo mvugo y’umuyobozi wa EPEDR ayihuriyeho n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabeza Habimana Ali. Tumubajije niba koko imikorere y’urwo ruganda ishimwa n’abaturage bose ijana ku ijana. Atangaza ko ntawe ushimwa na bose, ko ahubwo hari abagirira ishyari ba nyirarwo bakivugira ibyo bishakiye. Ko ahubwo rubafatiye runini kuko rutanga imirimo ku Banyarwanda.

Twabamenyasha ko urwo ruganda rwatangiye gukora kuva tariki ya 03 Nzeli 2009, rukaba rufite amashami hirya no hino mu gihugu, rukaba kandi ari uruganda ruzajya ruhora rwimurwa igihe bibaye ngombwa.

Foto:Nyampeta


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages