Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nzeri, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Mushikiwabo Louise yongeye kunenga raporo z’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, avuga ko iba ishishikajwe n’imidugararo mu bihugu by’Afurika kugira ngo ibone indonke.
Asubiza ikibazo yari abajijwe kuri raporo nshya ya Human Rights Watch ishinja u Rwanda na Uganda kugira uruhare mu ntambara iri muri Congo, Mushikiwabo yasobanuye ko u Rwanda rutazakomeza guteshwa umwanya n’izi raporo, kuko abazikoze baba bafite izindi nyungu.
Yagize ati ”Mugomba kumenya imikorere y’iriya miryango, ibeshejweho n’imibereho mibi y’Abanyafurika.”
Mushikiwabo yakomeje avuga ko kugira ngo iyi miryango ibashe kubona amafaranga ava mu bagiraneza, ikoresha uko ishoboye igasohora ama raporo yerekana ko ibintu ari ibicika mu bihugu bito cyane cyane byo muri Afurika.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko mu ngendo yakoze hirya no hino ku Isi mu minsi ishize, yagiye asobanura ndetse anerekana ukuri k’u Rwanda ku kibazo cya Congo ndetse no kuri raporo yasohowe n’itsinda ry’impuguke za LONI ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.
Agira icyo avuga ku musaruro wavuye mu biganiro yatanze hirya no hino ku Isi, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Umusaruro twarawishimiye kuko ingendo tumazemo iminsi zari ngombwa, […] Twabashije kugaragaza uko uko tubona ikibazo cya Congo, n’uburyo tubona cyakemuka.”
Mushikiwabo yatangaje ko basobanuye iyi raporo yakozwe n’abantu batazi neza amateka y’u Rwanda na Congo, aho bitiranya Abanyarwanda n’Abanyekongo bakomoka mu Rwanda, cyangwa abandi bafite imiryango mu Rwanda kubera ibibazo by’amateka yo kugabanya imipaka y’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko bagaragaje imbere y’Akanama ka LONI kita ku kibazo
cya Congo, ko iyi raporo y’impuguke yakozwe n’abantu basanzwe bafite aho babogamiye nka Steve Hege wakunze kugaragaza mu nyandiko ze ko abigamiye FDLR ndetse akoresha imvugo y’ivangura, nk’aho yagize ati”u Rwanda ruyobowe n’agatsiko k’Abatutsi b’Abagande.”
Hagarutswe kandi ku myanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yigaga ku kibazo cya Congo, aho Mushikiwabo yavuze ko imwe mu myanzuro y’ingenzi bafashe ari ugushyiraho uburyo bw’ubugenzuzi ku kibazo cya Congo buhiriwe n’ibihugu byo muri aka karere, u Rwanda na Congo bizoherezayo abasirikare bakuru batatu buri kimwe, ibindi bihugu bigende byohereza babiri.
Mushikiwabo yagize ati “Ubu bugenzuzi buhiriweho buzadufasha kwerekana ukuri kw’ibibera ku mipaka yacu”. Yongeyeho ko muri iyi nama bahaye inshingano Perezida Museveni wa Uganda, zo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 byumvikanyweho na Kinshasa kugira ngo ikibazo gikemuke mu nzira y’ibiganiro, byakwanga bakabina kwifashisha uburyo bwa gisirikare.
Kugeza ubu imirwano yari ishyamiranije M23 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye ihagaze by’agateganyo, mu gihe uyu mutwe usaba ibiganiro na Leta ya Kabila, bitaba ibyo ikubura intambara.
Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye inzira y’amahoro, ati”Ubwo iki kibazo cyatangiraga twasabye Congo ko cyakemuka hadakoreshejwe intambara, ariko Congo ni igihugu kigenga yafashe icyemezo cy’intambara,…Icyazana amahoro cyose muri Congo turagishyigikiye.”
Abajijwe ku kibazo cy’udutsiko tw’Abanyekongo bakomeje guhohotera Abanyarwanda mu bihugu by’u Burayi, Mushikiwabo yavuze ko bafitanye imikoranire myiza n’ibi bihugu mu kurangiza iki kibazo, aho yatanze urugero ku gihugu cy’u Bubiligi cyatangiye guta muri yombi abagize uru ruhare, kubashyikiriza ubutabera ndetse bamwe muri bo ubu bamaze kwirukanwa basubizwa iwabo.
Ku itariki 28 Kanama nibwo Minisitiri Mushikiwabo yari i New York ku cyicaro cya LONI, aho yabeshyuje raporo y’Impuguke za LONI imbere y’Akanama Gashinzwe Ibihano.
Nyuma yaho yanabonanye n’abagize Akanama Gashinzwe Umutekano ka LONI n’abandi badipolomate batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO