Imisoro ni imwe mu mpamvu zo kuzamuka kw’ibiciro by’amata.
Bamwe mu bacuruza amata mu mujyi wa Kigali, baratangaza ko imisoro ari imwe mu mpamvu zituma ibiciro by’amata bikomeza kuzamuka, nubwo umukamo wazamutse muri iki gihembwe.
Hashize igihe gito ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB gitangaje ko umukamo wiyongereye ibi ngo bikaba byaratewe ahanini na gahunda ya girinka munyarwanda yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse na gahunda zashyizweho zo kwegereza aborozi abavuzi b’amatungo.
Abaganiriye na Igihe batashatse ko amazina yabo atangazwa muri iyi nkuru, bavuze ko kuba bacururiza mu mujyi kandi imisoro batanga nayo igenda yiyongera ngo bituma igiciro cy’amata kimwe n’ibindi bicuruzwa kigenda kizamuka aho kumanuka kabone n’ubwo amata yaba yarabonetse ku bwinshi.
Abandi bavuga ko imirimo ikorerwa amata nayo ituma ibiciro byiyongera ngo kuko akenshi aborozi bayazana adatunganijwe bikaba ngombwa ko abacuruzi bayitunganyiriza
.
Yagize ati” reba nawe kujya kuzana amata urumva amatike, kuyatunganya bisaba ibikoresho bihagije kandi bisukuye, kuyateka ndetse no kuyabika bisaba ubushobozi ndetse n’ibikoresho bigezweho, hakwiyongeraho n’imisoro idasiba kwiyongera, ndetse n’ubukode bw’inzu umuntu aba akoreramo, ubwose urumva ibiciro byagabanuka? nonese ubwo twebwe twakungukira he?’’
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi bubivugaho, tuvugana n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Enest Ruzindaza, avuga ko nubwo muri iki gihembwe habonetse umukamo utubutse, ibiciro by’amata bitagabanutse. Ibi ngo bikaba byaratewe n’uko hagiye haboneka amasoko y’ibikomoka ku mata n’abayakenera bakagenda biyongera. Ariko anavuga ko mu bihe by’impeshyi amata ataboneka mu buryo bwiza kubera ibibazo by’izuba.


















TANGA IGITEKEREZO