Ku cyumweru tariki ya gatandatu Mutarama 2013, mu Murenge wa Base mu karere ka Rulindo ahagana mu ma saa sita z’amanywa; imodoka yabuze feri igwa mu mugezi wa Base irangirika cyane ariko ntihagira upfa mu bari bayirimo.
Iyi modoka yavaga i Musanze yerekeza i Kigali yatobotse ipine, uwari uyitwaye ntiyabasha gukomeza kuyiyobora imbere igwa muri metero nk’icumi munsi y’umuhanda.
N’ubwo imodoka yangiritse cyane, nta muntu yagonze cyangwa ngo igire uwo ihitana muri babiri bari bayirimo. Uwari uyitwaye ni we wakomeretse ku gahanga ariko na byo bidakanganye.
Ubwo twamusangaga aho impanuka yabereye, uyu mushoferi yatubwiye ko ipine yaturitse ageze mu ikorosi ahita ananirwa kuyobora imodoka imbere yisanga mu mugezi wa Base.
Amafoto y’iyi modoka imaze kugwa



















TANGA IGITEKEREZO