Umuryango nyarwanda wita ku buzima bw’imyororokere (ARBEF) ufatanije n’Umuryango Nyarwanda HDI (Health Development Initiative) n’indi miryango idakorera mu Rwanda, iragaragaza impungenge ifitiye bimwe mu bikubiye mu itegeko rijyanye no gukuramo inda mu Rwanda kuri ubu ryavuye mu Nteko ishinga Amategeko rikaba rishigaje kwemezwa na Perezida.
Mu ibaruwa iyo miryango yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku ya 3 Kamena 2012, yagaragaje impungenge ifitiye ririya tegeko riramutse risohotse uko ryakabaye, bamusaba kureba no kwita ku inyungu rusange z’abarebwa naryo.
Nkuko bitangazwa na Chantal Umuhoza, Umuyobozi wa ARBEF, impungenge bagaragaza n’uko ririya tegeko hari ibigenderwaho byashyiswemo; nko kuba umuntu yafashwe ku ngufu , yatewe inda n’umuntu bafitanye isano ya hafi, yashyingiwe ku gahato, cyangwa igihe ubuzima bwe bufite ikibazo cyatuma agira ingaruka we cyangwa umwana we, kugirango abone serivisi yo gukuramo inda ari uko yaba afite icyemezo cy’urukiko ndetse n’icya baganga 3 babyemeza.
Kuri iyo miryango ngo aha niho hari ingorane ukurikije imiterere ya sosiyeti Nyarwanda, nk’uko Chantal Umuhoza abisonanura, avuga ko bitakorohera umuntu wa fashe ku ngufu kunya gusiragira mu nkiko asaba icyemezo cyo gukuramo inda mu gihe muri sosiyete Nyarwanda uwafashwe ku ngufu aba adashaka ko bimenyekana.
Kuri iyi miryango ngo nibiramuka byemejwe gutya ngo akamaro bizagirira abo iri tegeko bireba kazaba ari gacye kuko harimo imbogamizi.
Nubwo iyi miryango ishyigikiye ko iri tegeko ritorwa ariko ikaba igaragaza ko hari impungenge zihari mu ngingo zimwe na zimwe, Abihayimana ndetse n’abanyamadini mu Rwanda bo ntibabikozwa, kuko badashyigikiye iri tegeko ryo gukuramo inda ku bushake, bo basanga ko ari ukwica wabigambiriye, ndetse kandi bikaba ari n’icyaha ku Mana.
Biteganyijweko iri tegeko rizasinywa na Perezida wa Repubulika rigasohoka mu Igazeti ya Leta, cyangwa se akaba yasaba ko ingingo za rino tegeko zihinduka.



















TANGA IGITEKEREZO