Mu gihe hari abifuza ko mu rwego rwo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hatirengagijwe n’inda z’indaro hashyirwa udukingirizo mu mashuri, abanyamadini bo babirwanya bivuye inyuma.
N’ubwo hashyize imbaraga muri gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’agakingirizo ariko Guverinoma yo iracyifashe mu kudukwirakwiza mu bigo by’amashuri.
Nk’uko bitangazwa na Radio y’Abaholandi Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnès Binagwabo atangaza ko gahunda ya Guverinoma ari ugushishikariza abantu gutannga amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kongera inyigisho mu rubyiruko ku birebana n’ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akiri muto, atari ugukwirakwiza udukingirizo.
Abasambanyi ntibagira umutimana nk’uko byatangajwe na Alphonse Bashima umwari wigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri abanza mu karere ka Burera. Anavuga ko bituma habaho guta ishuri kw’abana b’abakobwa nyuma yo guterwa inda. Agira ati “Inda zitunguranye ziso zibangamiye abana b’abakobwa zonyine kuko hari na Virusi itera SIDA na yo yandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
N’ubwo Bashima avuga atyo ntiyemera ikoreshwa ry’agakingirizo nk’umukiristu, n’ubwo ari bumwe mu buryo bwo bwakoresha mu kwirinda gukwirakwiza virusi itera SIDA haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Agira ati “Byaba ari ugushyigikira ubusambanyi mu giihe haba hari abana bataratekereza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina.” Yatangarije Radio y’Abaholandi ko we n’ubwo ari umwarimu adashobora guhingutsa ijambo Agakingirizo imbere y’abanyeshuri.
Ku ruhande rw’amadini n’amatorero, Kiliziya Gatolika isanga gukwirakizwa udukingirizo mu mashuri atari wo muti w’ikibazo cyugarije urubyiruko ahubwo bishobora gukurura izindi ngaruka, nk’uko byatangajwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Mu itangazo baherutse gushyira ahagaragara yagize ati “Ese ni abana bagomba guhangana n’ikibazo cy’imibonano mpuzabitsina mu rubyiruko cyangwa ni twe ababyeyi? Avuga ko abihaye Imana, Inzego z’ubuyobozi, ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bakwiye kwicara hamwe bagashaka umuti uboneye w’ikibazo cyugarije urubyiruko.
Germain Manirafasha, wo mu mujyi wa Musanze we atangaza ko abona abana bakwiye gutabarwa kuko batangira gukora imibona mpuzabitsina ngo bakiri bato nibura bafite imyaka 10 cyangwa 11. Agira ati “Izo ni ingaruka z’uko ababyeyi n’abarimu babo ntacyo baba bababwiye ku birebana n’ingaruka bazahura nazo baramutse bishoye mu ngeso mbi.” Akomeza agira ati “Abasenyeri, abapasitori, ba Imam, abanyamasengesho bose nta gihe batigishije ariko nta mpinduka n’imwe ibaho. Buri munsi haba hari ibigusha abana bacu.”
Manirafasha akomeza avuga ko ibirebana n’imigenzo n’imiziririzo abantu bakwiye kubirenga. asaba ababifitemo inshingano bose kwerura bakigisha abanyeshuri ibirebana n’agakingirizo n’uburyo gakoreshwa.
Mukandayambaje Mathilde ufasha abagana kwa muganga atangaza ko abantu hafi ya bose bazi neza uburyo agakingirizo gakoreshwa. Ariko kandi akibaza impamvu abana babukoramo ibikinisho.
Dynaroo Tandimwebwa umunyeshuri mu ishuri ry’ubuhinzi atangaza ko hagikenewe ubukangurambaga kandi bugashyirwamo imbaraga ku ikoreshwa ry’agakingirizo.
Abatekereza nka Tandimwebwa baracyari bake ariko akavuga ko hari n’abanyeshuri bakorana imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo cyangwa se abarimu babigisha. Bamwe mu banyeshuri bagira bati “Niba ushaka kubaka urubyiruko rw’Abanyarwanda bashobora gukorera igihugu cyabo bakagiteza imbere, agakingirizo na ko kagombye kwigishwa kandi kagashyirwa mu mashuri.



















TANGA IGITEKEREZO