Hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku Isi usanga hari ibibazo bitandukanye hagati y’abashakanye, hari n’abashinga urugo ntibamarane n’umwaka, ibi bikaba bituma abasore n’inkumi batinya gushinga ingo.
Abantu batandukanye twaganiriye badutangarije ko zimwe mu mpamvu babona zituma ingo z’ubu zitakimara kabiri, ari urusobekerane. Amazina twakoresheje si ayabo bwite.
Ingingo z’ingenzi badutangarije ni izi zikurikira:
1. Kutabwizanya ukuri mbere yo kubana: Hari ibintu byinshi abantu baba biyemeje kurushinga baba bagomba kubwizanyaho ukuri, kugira ngo kutazamenyekana nyuma bikaba byabangamira urukundo rwabo.
Umugabo witwa Nduwayo ati ”Nashakanye n’umugore abizi neza ko atabyara, arangije akajya ambeshya ngo aratwite, akabwira ko abaganga bamubwiye ko agomba kurara mu cyumba cya wenyine kugeza abyaye. Igihe cyo kubyara cyagera akabwira ngo agiye gusura bene wabo muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, yamarayo nk’iminsi ibiri akampamagara ngo yabyaye. Umwana yabaga yamukuye mu kigo cy’imfubyi, aho mbimenyeye urugo rwahise rusenyuka.”
2. Gushaka kwigenga no kutumvikana ku mutungo:
Karimba wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati ’’Uzi gutaha umugore agatangira kukubaza ngo watinze he? Amafaranga wakoreye wayakoresheje iki? iyo utamusubije uko abyifuza ibibazo biravuka.’’
Umugore witwa Kaneza ati ”Umugabo wanjye ararana ikofi n’agatabo ka banki, sinjya menya amafaranga ari kuri konti. Arakora nanjye ngakora, amafaranga nkorera ndayahahisha, ariko aye simenya icyo ayakoresha.’’
3. Kutumvikana ku rubyaro: Abagore bamwe na bamwe ndetse na bamwe mu bagabo, usanga batumvikana ku rubyaro, aho usanga umwe ashaka kuringaniza urubyaro undi atabishaka, amakimbirane akaba aratangiye.
4. Imyemerere itandukanye: Kugira imyemerere itandukanye ishingiye ku idini, bikunze gukurura amakimbirane. Umugore witwa Mukamusoni ati ”Umugabo wanjye asengera mu baporoso, njyewe ndi umuhamya wa Yehova, kumvikana kuri gahunda zo kujya mu materaniro byaratunaniye, ku buryo usanga aba ansaba ko nasengera aho asengera kandi simbishaka.”
5. Imibonano mpuzabitsina: Ubwumvikane buke muri iki gikorwa cy’abashakanye, na byo ngo hari abo bishobora kubera intandaro yo gusenya.
6. Imiryango: Turikunkiko ati ”Umugore wanjye tukimara kubana barumuna be babiri na musaza we umwe, bahise baza kuba ngo tubane, amafaranga y’ishuri ni njye, n’ibindi bitandukanye, birambangamiye cyane, ni njye ukora njyenyine umugore ntarabona akazi.”
Ibi bikaba ari byo twabwiwe n’abantu batandukanye, bavuga ko babona biri mu bituma ingo zabo zisenyuka.



















TANGA IGITEKEREZO