00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu bimwe mu bitangazamakuru bikundwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 28 February 2013 saa 04:22
Yasuwe :

Uburyo abanyamakuru bakiramo ababagana ni kimwe mu bishobora gutuma igitangazamakuru cyabo gikundwa kikanongera n’abagikurikira.
Ibi ni biravugwa n’abanyamakuru 30 bahuriye mu muryango “Pax Press “ w’abanyamakuru bakora inkuru zibanda ku miyoborere myiza n’uruhare rw’abaturage muri iyo miyoborere no mu bibakorerwa, mu mahugurwa arimo kubera mu Karere ka Karongi yatangiye ku wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013. Twizeyimana Albert Boudouin , Umuhuzabikorwa wa “Pax Press” yemeza (…)

Uburyo abanyamakuru bakiramo ababagana ni kimwe mu bishobora gutuma igitangazamakuru cyabo gikundwa kikanongera n’abagikurikira.

Ibi ni biravugwa n’abanyamakuru 30 bahuriye mu muryango “Pax Press “ w’abanyamakuru bakora inkuru zibanda ku miyoborere myiza n’uruhare rw’abaturage muri iyo miyoborere no mu bibakorerwa, mu mahugurwa arimo kubera mu Karere ka Karongi yatangiye ku wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013.

Twizeyimana Albert Boudouin , Umuhuzabikorwa wa “Pax Press” yemeza ko igitangazamukuru gishobora gufunga imiryango mu gihe abagikorera bakira nabi ababagana kandi ari bamwe mu batuma cyunguka.

Urugero atanga ngo ni igihe usanga umunyamakuru yakira igitekerezo cy’umuturage umuhamagaye kuri telefoni, yarangiza akamubwira nabi kubera kudashimishwa n’igisubizo cyangwa igitekerezo atanze.

Twizeyimana avuga ko ibi bituma bamwe mu bumva iyo radiyo bashobora guhagarara gutanga ibitekerezo byabo birinda ko nabo basubizwa nabi. Aha rero ngo buri munyamakuru n’igitangazamakuru bagombye kumenya abakiriya babo bakabakira uko bababonye, nyamara byose babikora mu kinyabupfura .

Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kwirinda imvugo zidakwiriye zikunze gukoreshwa n’abanyamakuru ku maradiyo, aho bashobora gusubira ubahamagaye mu rurimi uhamagaye atavuga mu rwego rwo kugaragaza ko bumvise aho akomoka zirimo amajaruguru n’ibindi.

Uwizeyimana Marie Louise, umwe mu banyamakuru bari muri aya mahugurwa akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Intego, yavuze ko ibi bijya bibaho.

Mu magambo ye yagize ati ”Koko hari igihe umuntu aba agiye gutanga igitekerezo kuri radiyo runaka akamenyesha umuryango we ko agiye guhamagara nawo ukitegura kumwumva, ubwo rero iyo umunyamakuru umwakiriye amubwiye nabi koko bishobora gutuma ya radiyo bayivaho burundu, cyangwa bagatinya gutanga ibitekerezo byabo kandi biba bikenewe”.

Kwakira neza abagana inzego zose ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda bose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages