Impuguke z’Abanyamerika zirishimira intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye n’ubuzima mu myaka 20 ishize, nk’uko inkuru y’ikinyamakuru British Medical Journal ibigaragaza.Iki kinyamakuru kivuga ko izi mpuguke zemeza ko u Rwanda aho rugeze hashobora kubera isomo ibindi bihugu bya Afurika, kuko hashimishije kandi bikaba ari ibintu byagezweho mu buryo bwihuse.
British Medical Journal kivuga ko Abanyarwanda bafite ubwishingizi mu buvuzi ku gipimo cya 98%, urwego u Rwanda runarenzeho bimwe mu bihugu bikize (byateye imbere).
Ibi byatumye Abanyarwanda benshi babasha kwivuza, kwirinda indwara zikunze kwica benshi nka SIDA na malariya na byo biroroha. Ubu abaturage bafite ubwandu bwa SIDA babasha kubona ubuvuzi n’imiti ibarinda kuzahazwa n’ubwandu bagera ku 108.000, mu gihe mu myaka 10 ishize iyi mibare yari hafi kuri zeru ku ijana.
Ikindi ni uko kwirinda nko gukoresha inzitiramibu zifasha kurwanya malariya, inkingo n’ubundi buryo bwo kongera ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara bukorerwa abaturage ku buntu, ibi bikagabanya ubwandu bushya bw’indwara.
Mu bishimwa kandi ni uko mu myaka itandatu ishize kurwara malariya byagabanutse ku gipimo kiri hejuru ya 50%, n’imfu zaterwaga n’iyi ndwara zikagabanuka hejuru ya 70%.



















TANGA IGITEKEREZO