Impuguke zo mu Muryango w’Abibumbye zakoze raporo ishinja u Rwanda gufasha M23, zageze i Kigali aho zigiye gukurikirana byimbitse ukuri kw’iyi raporo.
Nk’uko byanditswe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yemeje iby’uru ruzinduko ati ‘’Twishimiye kuza kw’izi mpuguke za LONI i Kigali. Bakoze raporo ibogamye ku ruhande rumwe batatubajije ikintu na kimwe.’’
Yongeyeho ko uru ruzinduko ruzafasha mu kwerekana ibimenyetso fatizo ku ruhande rw’u Rwanda mu kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati : ‘’u Rwanda rwiteguye kwerekana ko ibirego bareze igihugu cyacu bidafite ishingiro. Nta basirikare, amafaranga cyangwa intwaro duka umutwe wa M23.’’
Yongeyeho ko u Rwanda rwababajwe n’uko inkunga ya Leta Zunz’Ubumwe Za Amerika yari igenewe Ishuri rya gisirikare yafunzwe hagendewe ku birego bidafite ishingiro.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Paul Kagame aherutse gutunga agatoki Umuryango Mpuzamahanga mu guhembera amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no kudatega amatwi abarebwa n’ikibazo.



















TANGA IGITEKEREZO