00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke zo mu Karere zirasabwa gufasha kubona umuti w’amakimbirane

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 March 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yaberaye i Kigali kugeza ku wa 22 Werurwe 2013 ihuje abashakashatsi n’abandi bakora ibifite aho bihuriye no gukemura amakimbirane, impuguke zo mu Karere k’Ibiyaga Bigari zasabwe gufasha kubona umuti w’amakimbirane ukaboneka na ba nyir’ibibazo babigizemo uruhare.
Prof. Paul Rutayisire, umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kigamije gukemura amakimbirane, avuga ko iyi nama yari igamije gukangurira abashakashatsi mu gufasha abanyapolitiki (…)

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yaberaye i Kigali kugeza ku wa 22 Werurwe 2013 ihuje abashakashatsi n’abandi bakora ibifite aho bihuriye no gukemura amakimbirane, impuguke zo mu Karere k’Ibiyaga Bigari zasabwe gufasha kubona umuti w’amakimbirane ukaboneka na ba nyir’ibibazo babigizemo uruhare.

Prof. Paul Rutayisire, umuyobozi w’ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kigamije gukemura amakimbirane, avuga ko iyi nama yari igamije gukangurira abashakashatsi mu gufasha abanyapolitiki gushyiraho ingamba zirambye zo kurwanya amakimbirane; izo ngamba zigashyirwaho na ba ny’ibyo bibazo ubufasha bw’abandi bukaza nyuma.

Prof. Rutayisire avuga ko ubu buryo bushoboka umuntu ashingiye ku rugero rw’inkiko Gacaca mu Rwanda, aho ubu buryo bw’ubucamanza bwishyiriweho n’abaturage mu gukemura ibibazo byabo kandi bugatanga umusaruro mwiza.

Dr. Ndayisaba Léonidas, umwarimu muri Kaminuza ya Bujumbura akanayobora ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa ku mahoro mu Burundi, we avuga ko ibiganiro hagati y’abashakashatsi bituma abatuye Akarere k’Ibiyaga Bigari basubiza amaso inyuma bakareba icyakorwa kugira ngo ahazaza habe heza bityo inama nk’iyi ikaba ari nziza; dore ko agace k’Ibiyaga Bigari kanaranzwe cyane n’amakimbirane uhereye mu bihe byo gushaka ubwigenge.

Iyi nama yanzuye ko abashakashatsi bagira uruhare mu kurwanya amakimbirane bakora ubushakashatsi ku muti w’ibibazo bitera umwiryane, bakajya banagira inama abanyapolitiki bari mu nzego zifata ibyemezo. Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe n’abarimu ndetse n’abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Mu bindi bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari hajemo intumwa zaturutse muri Tanzania, Kenya, Burundi na Uganda. Hari n’abatumirwa bavuye muri Ethiopia na Afurika y’Epfo.

Iyi nama mu Rwanda itegurwa n’ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kigamije gukemura amakimbirane, iy’uyu mwaka ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ingamba nyafurika mu guhindura amakimbirane.”

Ni inkuru dukesha Jean Baptiste Micomyiza ushinzwe itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages