00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ko babyeyi barerera mu mashuri y’inshuke

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 12 February 2013 saa 05:11
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi barerera mu mashuri y’inshuke batewe imoungenge n’uko abana babo babyutswa iya rubika, abandi bakiga kure, hakaba ndetse n’abagira ikibazo cyo kubona ibibageza ku ishuri.
Umwe mu babyeyi utashatse gutangaza izina rye utuye mu Mujyi wa Muhanga yatangarije IGIHE ko yagize impungenge z’umwana we wigaga akoresha iminota 15 kuri moto, bityo umwana we w’umuhungu atega moto umumotari yamwabika ingofero akabona imurusha ibiro, hakubitiraho agakapu n’icupa ririmo impamba (…)

Bamwe mu babyeyi barerera mu mashuri y’inshuke batewe imoungenge n’uko abana babo babyutswa iya rubika, abandi bakiga kure, hakaba ndetse n’abagira ikibazo cyo kubona ibibageza ku ishuri.

Umwe mu babyeyi utashatse gutangaza izina rye utuye mu Mujyi wa Muhanga yatangarije IGIHE ko yagize impungenge z’umwana we wigaga akoresha iminota 15 kuri moto, bityo umwana we w’umuhungu atega moto umumotari yamwabika ingofero akabona imurusha ibiro, hakubitiraho agakapu n’icupa ririmo impamba akabona bibangamiye umwana cyane.

Yagize ati ”Byabaye ngombwa ko umwana wanjye mukura mu ishuri kuko nabonaga uburyo mubyutsa mu gitondo ngo ajye kwiga, mu mbeho kandi anarwara indwara z’ubuhumekero, mpitamo kuba muretse, nzamusubizayo yagize nibura imyaka ine”.
Uyu mubyeyi yavuze ko yahoraga ahangayikishijwe na moto uyu mwana yagendagaho, avuga ko yabonaga umuyaga cyangwa kuba yazatinya imodoka n’amahoni yazo byari kumuteza ikibazo cy’impanuka.

Si uyu mubyeyi wenyine uhangayikishwa no kuba abana biga amashuri y’incuke, kuko na Iragena umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, yadutangarije ko umwana we kumubyutsa ari ikibazo, bityo ko amwijyanira ku ishuri kubera ko hari igihe umwana yangaga no kubyuka,u mukozi ntabe yamubyutsa ngo yemere.

Ikibazo cyo gushishikariza abana bato kwiga mashuri y’ ncuke, cyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi ubwo amanota y’abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’Ikiciro rusange yasohokaga.

Minisitiri Dr Vincent Biruta, yasabye ko nibura umwana wese yajya atangira amashuri abanza yarize umwaka w’incuke, kuko bimuha amahirwe yo kwiga neza, ntasibire mu mashuri abanza ngo bimudindize.

N’ubwo bimeze gutyo bamwe mu babyeyi bahura n’ibibazo bituma batinda kohereza abana mu mashuri y’incuke, muri ibyo bibazo hakaba harimo ibyo twavuze haruguru ndetse n’icy’ubushobozi bucye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages