00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ni nyinshi ku itegeko ryo kugabanya urusaku

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 14 March 2013 saa 09:58
Yasuwe :

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatiye ingamba zo kugabanya urusaku ruturuka mu tubari, mu mahoteli no mu bindi bikorwa byumvikanamo urusaku, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’amahoteli n’amaresitora mu Rwanda buravuga ko iri tegeko rigiye kubabangamira mu kazi bakora.
Ibi biratangazwa na Karera Dennis uyobora ishyirahamwe RHRA ry’abafite amahoteli n’ama resitora, uvuga ko iri tegeko ryatanzwe n’umujyi wa Kigali ryo gukumira urusaku ruterwa n’indirimbo bigiye gutuma ubucuruzi bwabo (…)

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatiye ingamba zo kugabanya urusaku ruturuka mu tubari, mu mahoteli no mu bindi bikorwa byumvikanamo urusaku, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’amahoteli n’amaresitora mu Rwanda buravuga ko iri tegeko rigiye kubabangamira mu kazi bakora.

Ibi biratangazwa na Karera Dennis uyobora ishyirahamwe RHRA ry’abafite amahoteli n’ama resitora, uvuga ko iri tegeko ryatanzwe n’umujyi wa Kigali ryo gukumira urusaku ruterwa n’indirimbo bigiye gutuma ubucuruzi bwabo busubira inyuma ku buryo bugaragara. Ati “Ni byo. Tugomba kubaha iri tegeko cyane cyane ko rirengera uburenganzira bw’abaturage, ariko ubuyobozi na bwo bujye bureba ibyemezo bimwe bibangamira ubucuruzi kuko akenshi izi ndirimbo ari zo zatumaga tubona abakiliya benshi.”

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kiravuga ko Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba no hagati, Chief Superintendent Rangira Bosco, yatangaje ko uburenganzira bw’abaturage bugomba kubahirizwa. Ati “Yego turashaka ko umujyi ushyuha cyane, ariko na bwo tugomba kureba ubuzima bw’abaturage ku buryo butabangamirwa uretse ko togomba no kujya hamwe tukiga ibibazo bishobora kubangamira abacuruzi bityo tukabikemura.”

Itegeko riteganya ko umuntu unaniwe gushyira ibyuma bikumira urusaku rubangamira abaturage aho akorera ashobora gucibwa amafaranga ibihumbi ijana y’amande.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages