Impunzi zikomeje kwambuka umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda ziza mu Rwanda, aho zikomeje guhunga imirwano ikomeje guca imintu mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi mirwano ishyamiranyije abahoze ari abasirikari ba Leta bigometse bakerekeza iyi shyamba bayobowe na Gen.Ntaganda Bosco afatanyije n’abandi basirikare bakuru batandukanye bahoze mu gisirikare cya Congo Kinashasa (FARDC).
Twifuje kumenya uko izi mpunzi zirimo kugera mu Rwanda maze umunyamakuru wa IGIHE, ukorera mu Karere ka Rubavu, anyarukira aho izi mpunzi zirimo kwakirirwa.
Mubaganiriye n’uyu munyamakuru bagiye bahamyako imirwano ikomeje gukara.
Umwe mu bari mabaze kwamuka baza mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Gicurasi witwa Nhizirungu yagize ati:”Ubwo twari aho twari dutuye hitwa Ingungu twagiye kwumva twumva amasasu menshi cyane, ariko tukaba twari twabonye abasirikare benshi banyura mu rusisiro ntitumenye iyo bajya, ubwo twahise duhunga twerekeza kuri Goma, ariko mu nzira igoranye cyane kuko kuvayo kugera ku mupaka wa grande barièrre hari ibirometero 90, ibaze nawe duhetse abana”.
Ntabwo bari bazi ko intambara itutumba
Ku kibazo cyuko byibuze baba bari bazi amakuru ajyanye n’uko intambara yariho itutumba muri ako gace, Nhizirungu yagize ati:”Twarabyumvaga tukagira ngo ni ibihuha kuko bajya no kwitandukanya twarabibonye tukabona ingabo zahoze ari za CNDP zijya ukwazo niza Leta zikajya ukwazo, ariko kugeza na n’ubu nta muntu n’umwe uzi ibyizi ntambara, kuko n’abantu bamaze gupfa, hari umugore twari duturanye n’umwana we bapfuye turimo guhunga bahuye ni bisasu.
Uko bakirwa bageze mu Rwanda
Twifuje kumenya uburyo bakiriwe mu kigo cyakira impunzi zihunguka aho zicumbika zerekeza hirya no hino mu miryango, twegera umuyobozi w’iki kigo cya Nkamira Kamanzi Rugamba Straton. Abanira na IGIHE Rugamba yagize ati:” Twatunguwe n’izi mpunzi z’Abakongomani, ariko ubu dufatanyije n’inzego zose zishinzwe impunzi turareba uburyo bagira ibikoresho, nk’ibyo kurya n’ibindi byibanze kuko nta kintu na kimwe bari guhunganye, ikindi kibazo twari dufite ni amahema ashaje ariko uyu munsi ikibazo kirakemuka.”
Abajijwe icyo bari bukoreimpunzi nizimara kuba nyishi cyane, kuko uko umunsi wije niko abaza bagenda biyongera, Rugamba yavuze ko bari buze kureba uko babigenza bafatanyije na Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi.
Impunzi zirambuka ari nyinshi n’abana barajyanwa mu gisirikare
N’uko ubuyobozi bw’inkambi bubitangaza kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi gushize mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu Rwanda hamaze kugera impunzi zigera ku 2,092 abagabo 361 abagore 512 abana 1,219.
Ikindi kandi gihangayikishije izi mpunzi ni uko ababyeyi bakomeje kubabazwa n’abana babo bakomeje gufatwa bajyanwa mu gisirikari cy’izi nyeshyamba ziyobowe na Gen. Bosco Ntaganda umaze igihe ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga, ari nabyo benshi bakomeje kuvuga ko ariyo mpamvu yatumye yerekeza iyi shyamba ubu akaba amaze kwigarurira imwe mu migi iri mu gace ka Masisi ariyo Mushaki, Karuba, Rubaya n’ahandi.
Kuri ubu impunzi zitabashije kugera mu Rwanda zikaba zashyiriweho inkambi ahitwa ku Mugunga ni ku birometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma.
Foto:Maisha Patrick



















TANGA IGITEKEREZO