00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuzamashyirahamwe RFTC yanogeje umushinga mushya mu gutwara abantu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 31 August 2012 saa 01:14
Yasuwe :

Kurwanya umuco wo kuvuga ngo "nazamuke nashaka asigare" bigomba gucika mu gutwara abagenzi mu makoperative agize impuzamashyirahamwe RFTC."
Ibi byagarutsweho na Dr, Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, mu nama yo kunoza umushinga mushya wo gutwara abantu uzashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri.
Dr Nzahabwanimana yavuze ko akazi gakorwa na sosiyeti ishinzwe gutwara abantu n’ibintu kangana na 80%, mu gihe imodoka zose (…)

Kurwanya umuco wo kuvuga ngo "nazamuke nashaka asigare" bigomba gucika mu gutwara abagenzi mu makoperative agize impuzamashyirahamwe RFTC."

Ibi byagarutsweho na Dr, Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, mu nama yo kunoza umushinga mushya wo gutwara abantu uzashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri.

Dr Nzahabwanimana yavuze ko akazi gakorwa na sosiyeti ishinzwe gutwara abantu n’ibintu kangana na 80%, mu gihe imodoka zose zikora akazi ko gutwara abagenzi zingana na 90% mu gihugu.

Yabwiye abanyamuryango ba RFTC ko bagomba kunoza imikorere bityo bikihutisha iterambere ry’Igihugu n’iryabo hanozwa serivise zitangwa nabi zirimo gutwara abantu bishakira amafaranga yabo (Nyamwigendaho Transport) , abishyuza (Les Convoiyeurs) basunika abagenzi babinjiza mu mamodoka, guhamagara abagenzi binagaragara ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, agaya cyane serivise zihabwa abagenzi, umuco wo gukurubana barwanira abagenzi, hakabaho gutanga serivise nziza ku masaha bityo abashoferi bakambara umwambaro wabo wabugenewe mu rwego rwo kurangwa na gahunda n’isuku.

Colonel Twahirwa Dodo uhagarariye impuzamashyirahamwe RFTC yavuze ko bafashe gahunda y’uko kuva mu kwezi kwa Nzeri, abanyamuryango bagomba kwambara umwambaro wabugenewe bagahabwa n’uwakabiri.

Ibi byifuzo byose byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe Ubwikorezi, avuga ko byaba byiza abanyamuryango ba RFTC batangiye kubishyira mu bikorwa mbere y’uko ibiri mu mushinga bishyirwa mu mategeko.

Ibibazo byagarutseho bizanononsorwa byiganjemo imihanda itagira ibyapa bigaragaza ahemewe guhagararwa, abanyamuryango banga gutwara abagenzi mu minsi y’ikiruhuko, ikibazo cy’imikorere ya ba Nyamwigendaho barwanira abagenzi n’ibindi, imihanda idakoze hamwe na hamwe n’iyangiritse Minisititi w’Ubwikorezi yavuze ko byose biri mu mushinga, kandi bizakorwa neza abatwara imodoka bakazakorera mu murongo mwiza utabasaba gutanga amande no kugwa mu bihano.

Ikibazo cy’ahatari ibyapa cyanagarutsweho n’Umujyanama w’ abatwara imodoka b’i Rubavu, agaragaza ko mu Karere ka Ngororero hari ahantu henshi hatari ibyapa kimwe n’ i Rubavu nacyo kizitabwaho aho bitari, haba muri utwo turere n’ahandi bikahashyirwa.

Yavuze ko imivuguririre yo gutwara abantu mu buryo bugezweho izanozwa kuburyo abagenzi bazajya bahabwa amatike kandi bakabasanga ahategerwa imodoka, aho ari ho hose bitagombye ko abo bose birirwa bategereje imodoka, bikunze no guteza imirongo miremire. Bizaca akajagari ko gusiga abantu mu nzira.

Uyu mushinga ugaragaza ko imodoka zitwara abagenzi 18 zizakorana n’inini kandi zikazanagera no mu Turere two mu byaro, ahazashyirwamo imbaraga, abaturage bakora ibirometero birenga 3 n’amaguru, nabo bazajya babasha kubona imodoka kuko batabura amafaranga yo gutega mu gihe babonye sosiyeti ikora neza kandi ikorera kuri gahunda.

Yavuze ko muri uyu mushinga abafatanyabikorwa bose bagomba gukorera hamwe hanozwa imikorere gutwara abantu bigapiganirwa na sosiyeti ibishoboye, imodoka zigomba kugira gahunda hakagurwa izindi n’imisoro ikagabanywa.

Umunyamabanga wa Leta yagize ati "Tugomba gutanga serivise twitaye kubyo abagenzi bakeneye tutitaye kubyo abashoferi bishakira". Yongeye ho ko mu mutungo wa Sosiyeti hagomba kubamo gukorera mu mucyo mu banymuryango kandi ko mu gihe umunyamuryango avuyemo asubizwa ibyo yatanze muri sosiyeti aho kugira ngo abe yahagarika imodoka ngo ayibuze gukora kuko iyo imodoka ari iz‘impuzamashyirahamwe bityo ko mu gihe umunyamuryango avuyemo ahabwa imigabane yashyizemo ariko atabujije imodoka gukora ngo bibe byagira ingaruka mbi ku bagenzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages