Minisiteri y’Uburezi iravuga ko igiye kugabanya imyaka yo kwiga Kaminuza; ikava kuri ine ikaba itatu.
Minisitiri Vincent Biruta yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa 13 Werurwe 2013; ko iyi gahunda igikorerwa inyigo; ariko bikunze ikaba yatangirana na gahunda ya Kaminuza imwe muri Nzeri 2013.
Iri gabanya ry’igihe umuntu amara yiga Kaminuza ntirizagabanya agaciro k’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi zatangwaga; cyangwa se ngo rigire icyo bihindura ku masomo asanzwe yigishwa.
Iyi gahunda igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda no kugabanya ikiguzi cyo kwiga Kaminuza; ibi ngo bikazafasha mu kuzamura umubare w’abanyeshuri.
Minisitiri Biruta yasobanuye abanyamakuru ko iyi gahunda yo kugabanya umubare w’imyaka umunyeshuri yiga muri Kaminuza; izatuma u Rwanda ruhangana mu ruhando rw’izindi Kaminuza zo mu karere ndetse no ku Isi hose; abayisohotsemo bakazaba bashoboye guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
























TANGA IGITEKEREZO