Indwara zituruka ku myanda yo kwa muganga ndetse n’ibikoresho, zigira ubukana bungana n’ubwa SIDA.
Ubu bukana Jannifer Slotnick uhagarariye USAID avuga ko bufite ubukana nk’ubwa SIDA, akaba yarabitangaje mu gikorwa cyo gushyikiriza ibitaro bya Gahini icyuma kigezweho gitwika imyanda iturutse ku miti n’ibikoresho byo kwa muganga (Incinerateur).
Yavuze ko imyanda yo kwa muganga itera indwara zikomeye zifite ubukana bungana n’ubwa SIDA, zirimo Cancer n’izindi zitandukanye zidakira.
Iki cyuma gifite agaciro ka miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda cyatanzwe ku bufatanye bwa JHPIEGO, umuryango ushinzwe kurwanya imfu zituruka ku myanda yo kwa muganga ndetse na USAID, kikazajya gifasha ibitaro byose byo mu Ntara y’Iburasirazuba gutwika imyanda.
Dr. Muvunyi Alfonse, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gahini, yavuze ko iki ari igisubizo ku bitaro bya Gahini ndetse n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange.
Mukamunana Alfonsine ushinzwe ishami ry’isuku muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko kurwanya imyanda ituruka ku miti n’ibikoresho byo kwa muganga ari uburyo bwo kurinda Abanyarwanda indwara z’ibyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO