Amwe mu matorero asenga ndetse na bamwe mu bayasengeramo baragaragaza ukunangira mu kwitabira gahunda y’ibarura rusange ryatangiye ku wa kane taliki ya 16 Kanama. Bamwe bavuga ko rije kurimbura isi, abandi ko binyuranyije n’imyemerere yabo ko aho kuryitabira bahitamo gupfa.
Nkurikiyimana Vincent, umugabo w’idini ryitwa ‘Abizera b’Abadiventisiti’ yatawe muri yombi n’inzego za polisi mu karere ka Nyamagabe azira kwanga ko abakarani b’ibarura bashyira nomero ku nzu ye kuko ngo yemera ko ibarura rusange rya 2012 ari ryo mperuka y’isi. We na bagenzi be batandatu bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe bafashwe ku ya 10/08/2012 nyuma yo kwanga ko abakozi b’ibarura bashyira ku nzu zabo nomero zizagenderwaho mu kubarura.
Uretse abo bo mu karere ka Nyamagabe, i Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye no mu murenge wa Muhanga akarere ka Muhanga , abasengera mu idini ry’Abanyakabera batsimbaraye ku myemerere yabo yo kutitabira gahunda za Leta zirimo ibarura rusange ryatangiye tariki 16/08/2012. Bavuga ko aho kwitabira iryo barura bapfa kuko kuryitabira ari ukwigarika umurimo w’imana.
Imyemerere isobanye
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda, abafashwe muri Nyamagabe b‘Abizera b’abadivantisiti’ ni itsinda ry’abantu baciwe mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi kubera bari bafite imyemerere itandukanye n’iy’idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi nyine. Mbere y’uko aba bantu batabwa muri yombi na polisi bari bamaze iminsi itatu bifungiranye mu nzu ya Nkurikiyinka bari mu masengesho, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musebeya. Kanuni Joseph, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi yatangaje ko aba bantu bafashe amahiri bashaka gukubita abakarani b’ibarura babita “abakozi ba satani.” Nyuma yo gutabwa muri yombi kandi ngo bakomeje kuvuga ko badashobora kwibaruza. Biyita ko bameze nk’intumwa za mbere bavugaga ko biteguye gutotezwa kuko satani yateye mu isi.
I Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye Abanyakabera 10 bahakaniye ubuyobozi n’inzego z’umutekano ko badashobora kureka imyemerere yabo no gukorera Imana ngo bitabire gahunda za Leta. Bavuga ko aho kureka umurimo w’Imana ngo bitabire gahunda za Leta, bahitamo gupfa bakajya mu ijuru.
Abanyakabera basanzwe i Nyabisindu batsembye ko batazagira gahunda ya Leta bashobora gukurikiza ni abagabo batanu n’abakobwa batanu bakiri bato, akecuru 34, abagabo 12 ariko batatu muri aba bagabo bavuga ko ari Abanyekongo. Dore uko bamwe muri bo baganiriye na radiyo Huguka ikorera i Muhanga bavuvuga : ″ Imana niyo nkuru kuri Leta kuko Imana niyo ishyiraho ubuyobozi. lmana ishyizeho itegeko ritandukanye n’ubuyobozi twakurikiza iry’umurimo w’Imana”, “Twakwemera tugapfa ariko ntikwakireka. Icyo aricyo cyose kibusanije n’imyemerere yacu no gupfa twapfa” , “Kubera ayo mategeko y’ Imana niyo atuma dukandagira ariya mategeko ya Leta.
Hariho ikibangamiye imyizerere yanjye ntabwo nakandagira amategeko y’umurimo ngo nkurikize aya Leta“. Amakuru atandukanye avuga ko Abanyakabera ari Abanyarwanda bakunze kwita ″Abanyamurenge″ baturutse i Kabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubusanzwe aba babaga mu itorero ry’abapentekositi (ADEPR) nyuma baza kurivamo kuko ngo basanze badahuje ukwemera bahitamo kujya basenga ukwabo.
Ntibemera gahunda nyinshi
Bene ababa muri aya madini y’inzaduka cyangwa se yiyomoye ku madini y’umwimerere barimo mbere, bafite byinshi bijyana na gahunda abenegihugu baba basabwa gukurikiza badakora. Nk’″Abizera b’Abadivantisiti″ ntibashobora gufata indangamuntu kuko bavuga ko irimo umubare 666 ushushanya satani, ntibemera ubwisungane mu kwivuza, ntibarya umunyu cyangwa ibindi biribwa byafumbijwe ifumbire mvaruganda kandi ntibakaraba isabune ahubwo bakaraba imigwegwe.
Abanyakabera bavuga ko imyemerere yabo bayikomora ku muhanuzi wabo Mariam. Gusobanura imibereho yabo biragoranye kuko byose bavuga ko bikorwa n’Imana kandi bakanabyemererwa nayo. N’ubwo kandi biganjemo abavuga ikinyarwanda bagaragaza ko baje baturutse muri RDC,bamaze guhindura n’abandi bakomoka mu turere dutandukanye nabo batagira ibyagombwa ndetse batanitabira gahunda ya leta n’imwe. Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku avuga ko abazemera kwigishwa bagakurikiza gahunda z’igihugu nk’abandi Banyarwanda bose bazasubizwa mu murongo muzima ariko ko abazanangira umutima bashobora gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe nk’abigometse.
Byari bimenyerewe ko abasengera mu idini y’Abayehova n’abandi bo mu madini y’inzaduka amwe n’amwe aribo badakunze kwitabira gahunda zimwe na zimwe nko kurara irondo, kwitabira ingando ,gusezerana bafashe ku ibendera ry’igihugu,…Nyamara ariko biragaragara ko hari abandi baba bafite imyemerere ibangamira ibikorwa bifitiye igihugu akamaro bakabigaragaza cyane iyo igikorwa runaka kigeze cyangwa cyegereje. Bene abo badahagurukiwe ngo baganiririzwe, abigomeka baba benshi dore ko uko amadini agenda avuka ari nako ahita abona abayoboke benshi baza baturuka mu yandi baje kuhakira ″ubutumwa bushya″.



















TANGA IGITEKEREZO