00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro y’umunsi w’Umwana w’Umunyafurika irarimbanyije

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 8 June 2012 saa 12:24
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe buri mwaka tariki ya 16 Kamena hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ugakomatanywa, n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, kuri ubu ibikorwa byo kwizihisa iyi minsi yose bi kubiye mu cyumweru cyashyizweho ndetse bimwe mu bizakorwa bikaba byaramaze gushyirwa ahagaragara.
Nk’uko tubikesha Inama y’Igihugu y’Abana mu Rwanda Iyi minsi yose ifite insanganya matsiko igira iti:"Twubake Umuryango (…)

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe buri mwaka tariki ya 16 Kamena hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ugakomatanywa, n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, kuri ubu ibikorwa byo kwizihisa iyi minsi yose bi kubiye mu cyumweru cyashyizweho ndetse bimwe mu bizakorwa bikaba byaramaze gushyirwa ahagaragara.

Nk’uko tubikesha Inama y’Igihugu y’Abana mu Rwanda Iyi minsi yose ifite insanganya matsiko igira iti:"Twubake Umuryango Nyarwanda duteza imbere uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, turandura imirimo mibi ikoreshwa abana".

Buri munsi ariko ufite insanyamatsiko yawo aho Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa kuya 16 Kamena ufite insanganya matsiko y’uyu mwaka igira iti: “Turengere, twubahe kandi duteze imbere uburenganzira bw’abana bafite ubumuga ", uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika (OUA) mu mwaka w’ 1990.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana wizihizwa kuya 15 ufite insanganyamatsiko igira iti:” Turandure burundu imirimo mibi ikoreshwa Abana duharanira Uburenganzira n’ubutabera bwabo “, uyu munsi ukaba warashyizweho mu 2002 n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (ILO).

Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ukaba waratangiye kwizihizwa ku Isi hose tariki ya 15 Gicurasi 1994, nawo ufite insanganya matsiko igira iti:”Twite ku murimo dukora, tutibagiwe n’inshingano zacu mu muryango“.

Iyi minsi iteganyijwe kuzizihizwa muri iki cyumweru izabera muri buri karere k’igihugu, ibizakorwa muri icyi cyumweru bizatangirira mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga bizasorezwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

Muri icyo cyumweru hateganijwe ibikorwa binyuranye harimo ibiganiro bitandukanye kuri Radio na televiziyo y’u Rwanda bijyanye n’insangamatsiko, gusura bimwe mu bigo byita ku bana bafite ubumuga n’imiryango yabo, ndetse n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages