00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyubakire mu turere igomba gukorwa hirindwa guhumanya ikirere

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 14 February 2013 saa 07:45
Yasuwe :

Umujyanama wa Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Kayitana jean Damascene, avuga ko abashinzwe imiturire mu turere n’abashinzwe gukumira Ibiza bakwiye kurushaho gukangurira abaturage kwirinda ibiza mbere y’uko biba kandi bakirinda guhumanya ikirere.
Ubwo yafunguraga inama ihuje abashinzwe imiturire mu turere n’abakozi batandukanye bashinzwe imicungire y’ibiza, yabasabye ko mu mijyi igenda ivuka hirya no hino mu turere barushaho kwirinda ibintu byose byahumanya ikirere kuko (…)

Umujyanama wa Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Kayitana jean Damascene, avuga ko abashinzwe imiturire mu turere n’abashinzwe gukumira Ibiza bakwiye kurushaho gukangurira abaturage kwirinda ibiza mbere y’uko biba kandi bakirinda guhumanya ikirere.

Ubwo yafunguraga inama ihuje abashinzwe imiturire mu turere n’abakozi batandukanye bashinzwe imicungire y’ibiza, yabasabye ko mu mijyi igenda ivuka hirya no hino mu turere barushaho kwirinda ibintu byose byahumanya ikirere kuko bigira ingaruka mbi ku bidukikije bikaba n’inkomoko y’ibiza.

Kayitana yavuze ko abubaka bagomba no gutekereza ku micungire y’ibiza n’iterambere ry’igihugu, birinda icyahumanya ikirere cyangwa icyangiza ibidukikije.

Yavuze ko mbere y’uko hashyirwaho ibishushanyo mbonera by’imijyi y’uturere wasangaga abubaka batagira ingamba zihamye z’uko iyo mijyi izagenda itera imbere, ibi bikaba byari inzitizi ikomeye ku kwirinda Ibiza kuko nta gahunda ihamye yari ihari ijyanye n’imiturire no kubungabunga ibidukikije.

Anna Skibevaag, umuyobozi wungirije ushinzwe imiturire muri Loni (UN-Habitat), avuga ko imiturire myiza igira uruhare runini mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kandi ko iyo bikorewe inyingo inoze n’inzobere mu bijyanye n’imiturire abaturage bagatuzwa neza bifasha iterambere ry’igihugu.

Iyi nama yahuriwemo n’abafite mu nshingano imiturire mu turere 17 tugize intara z’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages