Kuva ku wa 13 kugeza kuwa 14 Ukuboza mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hazateranira inama y’Umushyikirano isanzwe iba buri mwaka akaba ari ku nshuro ya 10 izaba iteranye, ikazitabirwa n’abantu basaga 900 bazaba bari mu Nteko Ishinga Amategeko abandi bakazayikurikirana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Nk’uko byatangajwe na Musoni Protais Minsitiri muri Primature Ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri ari kumwe na Tugireyezu Venantie, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza mu cyumba cy’inama cya Primature, Inama ya 10 y’Umushyikirano intego y’uyu mewaka izaba ari “Agaciro, intego yacu mu kwigira. Nk’uko bisanzwe ikazahuza Perezida wa Repubulika, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abahagarariye abaturage kimwe n’inzego z’abikorera.
Uyu mwaka hakazibandwa ku kurebera hamwe uko igihugu cyakwigira bihereye mu mitekerereze, imyumvire, amahame ngenderwaho n’indangagaciro. Hagaragazwa imyumvire n’imitekerereze yafasha abanyarwanda ikaganirwaho muri rusange.
Hazarebwa kandi hatezwa imbere ubumenyi n’ubumenyingiro bigendanye n’ibice bigize ubukungu bw’igihugu Abanyarwanda bakeneye kugira n’uko bakwiriye kubibona kandi babigereho vuba bahereye cyane cyane ku rubyiruko.
Hazasuzumwa kandi uko Umunyarwanda yagera ku bukungu bushingiye ku gishoro kivunanye kucyishyura ku buryo buri munyarwanda yakwibonera igishoro ku mishinga imuteza imbere; hakazanarebwa ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), harebwa ibikwiye kwibandwaho byihutisha abanyarwanda mu kwigira.
Nk’uko byakomeje bitangazwa na Minisitiri Musoni James iyo nama y’Umushyikirano izahuzwa n’indi itegekwa n’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ikiganiro kizatangwa na Komisiyo ibishinzwe yerekana aho umuryango nyarwanda umaze kugera wubaka ubumwe bw’abanyarwanda no gusuzuma ibibazo byasizwe na Gacaca n’uburyo bwo gukomeza kubikemura.
Iyo nama, nk’uko bitangazwa na Minisitiri Tugireyezu Venantie, Abanyarwanda bazaba bayitabirye bazayitrangamo ibitekerezo n’abaza bayikurikirana bazohereza ubutumwa bugufi bumenyerewe ku izina rya SMS, hazakoreshwa Twitter, kohereza e-mail, hakaba hanigwa uburyo bazakoreshwa na Radiyo. Izakurikranwa kandi n’urubyiruko ruzaba ruteraniye muri Telecom House.
Ubutaha harategurwa uburyo amatsinda yaziyongera bagakurikirana ibyo biganiro bari kure kugira ngo abantu benshi bashobore gutanga ibitekerezo.
Inama y’umushyikirano ishyirwaho n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 168, akaba ari ku nshuro ya 10 mu 2003.
Amavu n’amavuko y’inama y’igihugu y’umushyikirano
Inama y’igihugu y’umushyikirano iteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa wa 04 Kamena 2003.
Mu ngingo yaryo ya 168 nk’uko yavuguruwe n’Ivugururwa N° 2 ryo ku wa 08/12/2005, Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigira riti “Hashyizweho “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano”. Ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzima gatozi batorwa na bagenzi babo.
Iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikaba kandi irimo n’abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n’abandi Perezida wa Repubulika yagena. Umubare w’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzima gatozi mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ugenwa na Perezida wa Repubulika. Iyo nama iterana nibura rimwe (1) mu mwaka.
Mu bibazo isuzuma harimo ibyerekeye uko Igihugu n’Ubuyobozi bw’ibanze bimeze ndetse n’ibyerekeye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.”
N’ubwo iyi nama y’igihugu y’Umushyikirano yemejwe n’itegeko nshinga ryo mu 2003, iya mbere yateranye mbere y’uko ritorwa. Yashyizwe muri ryo bitewe n’uko yashimwe umusaruro n’ingamba nziza ziyifatirwamo zigirira abenegihugu n’abagituye akamaro.



















TANGA IGITEKEREZO