00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Inda nini ni yo yatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi”

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 22 November 2012 saa 04:50
Yasuwe :

Inda nini n’amacakubiri by’abayoboraga igihugu ni byo byatumye u Rwanda rugwa mu kaga n’amarorerwa yaruganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byaragarutsweho na Depite Kaboneka Francis ku wa 18 Ugushyingo mu Kagari ka Kamukina, mu Murenge wa Kimihurura, ubwo bizihizaga isabukuru ya FPR Inkotanyi.
Depite Kaboneka Francis mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye ibyo birori yabasabye Abanyarwanda gukundana bakamenya icuraburindi bavuyemo bakimakaza Ubunyarwanda bose bahuriraho. (…)

Inda nini n’amacakubiri by’abayoboraga igihugu ni byo byatumye u Rwanda rugwa mu kaga n’amarorerwa yaruganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byaragarutsweho na Depite Kaboneka Francis ku wa 18 Ugushyingo mu Kagari ka Kamukina, mu Murenge wa Kimihurura, ubwo bizihizaga isabukuru ya FPR Inkotanyi.

Depite Kaboneka Francis mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye ibyo birori yabasabye Abanyarwanda gukundana bakamenya icuraburindi bavuyemo bakimakaza Ubunyarwanda bose bahuriraho.

Kaboneka yagize ati “Inda nini n’amacakubiri ni byo byatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi mu mwaka 1994. Abanyarwanda twese tugomba guhaguruka tukarwanya icyagarura amacakubiri mu Banyarwanda.”

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 12 bo mu murenge wa Kimihurura mu kagari ka Kamukina barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR Inkotanyi ubwo uyu munsi wizihizwaga mu Kagari ka Kamukina.

Umwe mubarahiriye kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Nyirabucyukundi Prudencienne yatangarije IGIHE ko kimwe mu byatumye ajya muryango wa FPR Inkotanyi ari ahantu FPR yamukuye ati “FPR Inkotanyi yavanye mu ntambara yari igiye kumpitana ni cyo gitumye ndahirira kuyinjiramo ndetse n’abataraza bazaza.”

Munyarugerero Damien umukuru wa FPR Inkotanyi mu kagari ka Kamukina yatangarije IGIHE ko Abanyarwanda bakwiye kuzirikana aho FPR Inkotanyi yabakuye, bakabyubakiraho bagateza imbere igihugu cyabo.

Bimwe mu bikorwa abanyamuryango FPR Inkotanyi bakoze bubatse imihanda muri Kimihurura ndetse n’akagari ka Kamukina 90% bikaba byarakozwe n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse nyirizina ku rwego rw’igihugu uzizihizwa kuwa 15 Ukuboza 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages