Umusore w’imyaka 21 witwa Kazungu Abdou, ni we wegukanye imodoka ya Kabiri ya Sharama 2.
Kazungu yashyikirijwe infunguzo z’iyi modoka na Khalid Mikkawi, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda ku cyicaro gishya MTN yafunguye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya UTC.
Nyuma yo gutsindira iki gihembo Kazungu yavuze ko gutsindira imodoka atari ugushora amafaranga menshi nk’uko abantu bamwe batarinjira muri Sharama babitekereza, ati “ Ninjiye mu mukino ntazi ko nzatombora imodoka, noherezaga ubutumwa bugufi ntsinda inshuro zirenze imwe none ngeze n’aho gutsindira imodoka!”
MTN Rwanda kandi yahembye abandi bantu batatu batsindiye amafaranga ibihumbi magana atanu ( 500.000 frw), n’abandi babiri batsindiye televiziyo nini.
Khalid Mikkawi yavuze ko Sharama ari uburyo bwiza bwo kugira ngo MTN iteze imbere abafatabuguzi bayo, ati “MTN ihora ishaka icyateza imbere abafatabuguzi bayo.”
Yongeyeho ko ari muri urwo rwego MTN igenda ishyiraho andi mashami yafasha abakiriya batagombye gukora ingendo ndende, ati “Iri shami rishya rya UTC dushyizeho ni ukugira ngo rikomeze gufasha abatugana kuko bakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.
Igikorwa cyo guhemba abatsinze muri Sharama cyatangiye muri uyu mwaka wa 2012, ibihembo biri gutangwa bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri.
























TANGA IGITEKEREZO