Ubwo yatahaga ibikorwa bitandukanye by’iterambere Ingabo z’Igihugu zagejeje ku batuye Akarere ka Muhanga mu cyumweru cyitiriwe Ingabo z’Igihugu (Army Week), umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen Charles Kayonga yijeje abatuye Umurenge wa Rugendabari muri aka karere ko ibi bikorwa bizahoraho kuko byihutisha iterambere.
Ibi bikorwa bifite agaciro karenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byarubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’igihugu mu kuzamura no kwihutisha intego z’iterambere. Ibi bikorwa byatashywe ni isoko, amavomero, ikigo nderabuzima, imihanda n’umuriro w’amashanyarazi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko ibikorwa ingabo zikora ari ukwikorera, ati “Mu nshingano [ingabo] zifite zo kurinda umutekano w’u Rwanda zongeraho n’izindi zo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage birimo kubungabunga ubuzima bwabo babavura banabigisha uko birinda indwara, babafasha kwikura mu bujiji no kubatuza heza.” Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza, kuko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ku miyoborere mibi ubu hakomeje urwo kurwanya ubukene.
Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyentwali Alphonse yibukije abaturage ko bagomba gukunda umurimo kuko birinda igihugu guhora giteze amaboko inkunga z’amahanga. Aha yasobanuriye abaturage ko ikigenderewe ari ukugira ngo u Rwanda ntirukomeze gutungwa n’inkunga z’amahanga, asaba buri Munyarwanda kwigirira icyizere kandi agakunda gukora no guteza igihugu imbere.
Icyumweru cy’ingabo ni igikorwa ngarukamwaka cyashyizweho ku gitekerezo cy’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’amajyambere, nk’ibikorwa-remezo n’ubuzima kuva mu mwaka wa 2009 ubwo cyatangizwaga.



















TANGA IGITEKEREZO