Ingabo z’u Rwanda za batayo ya 33, zashoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Darfur mu mugambi w’amahoro w’Umuryango wa Afurika yiyunze(UNAMID) kuri uyu wa 13 Ukuboza ahitwa El Fasher muri Sudani, nyuma y’amezi arindwi bari muri iki gikorwa.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Lt Gen Patrick Nyamvumba, muri uwo muhango yashimiye Ingabo z’u Rwanda kubera ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje.
Ati “ubwitange bwanyu n’ubunyamwuga mwagaragaje mu kubungabunga amahoro ni ishema kuri twe no ku Rwanda muri rusange.”
Yashimiye kandi izi ngabo ku ruhare zagize mu migendekere myiza y’igikorwa barangije, avuga ko zitigeze zitezuka ku muco uranga Abanyarwanda wo kwita ku kiremwa muntu, anashimira u Rwanda ku bwo kugarura amahoro muri Darfur.
Ati “iki gikorwa nticyari gushoboka uruhare n’ubufatanye bya Leta y’u Rwanda bidahari.Turashimira byimazeyo u Rwanda rwabohereje n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uruhare mu gushakira Darfur amahoro arambye.”
Col Eugene Nkubito wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda zashoje ubutumwa, yatangaje ko Batayo ya 33 yitangiye kurinda umutekano w’abaturage, inagera ku bikorwa by’indashyikirwa byo kubaka amashuri abiri azafasha mu iterambere ry’abatuye Darfur.
Imibanire myiza y’ingabo z’u Rwanda n’abatuye Darfur ngo na yo irazirikanwa. Ku bwo kwitwara neza, izi ngabo zambitswe imidali y’ishimwe.



















TANGA IGITEKEREZO