00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo ziri muri Darfur zongerewe undi mwaka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 July 2012 saa 07:26
Yasuwe :

Inama Ishinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe yongereye igihe cy’umwaka ibikorwa by’abasirikare bagize umutwe uhuriyeho n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’uw’Afurika Yunze Ubumwe zishinzwe kurinda amahoro muri Darfur (UNAMID) ,iyi nama ikaba isaba Umuryango w’Abibumbye kubigenza utyo nawo.
Inshingano z’uyu mutwe uhuriyeho ingabo zo mu miryango yombi zagombaga kurangira kuwa 31 nyakanga 2012.
Amakuru dukesha Izuba Rirashe avuga ko mu nama yawo ya 328 yabereye (…)

Inama Ishinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe yongereye igihe cy’umwaka ibikorwa by’abasirikare bagize umutwe uhuriyeho n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’uw’Afurika Yunze Ubumwe zishinzwe kurinda amahoro muri Darfur (UNAMID) ,iyi nama ikaba isaba Umuryango w’Abibumbye kubigenza utyo nawo.

Inshingano z’uyu mutwe uhuriyeho ingabo zo mu miryango yombi zagombaga kurangira kuwa 31 nyakanga 2012.

Amakuru dukesha Izuba Rirashe avuga ko mu nama yawo ya 328 yabereye i Addis Ababa muri Ethiyopiya ku wa 24 Nyakanga 2012, yasuzumye uko ibintu byifashe muri Darfur n’ibyo uwo mutwe w’ingabo zombi waba ugikeneweho, maze isaba ko izi ngabo zaba zikirinda umutekano w’abaturage mu duce tukigaragaramo umutekano muke.

Mu gihe izi ngabo zabaye zongerewe igihe, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wo wemeza ko kugarura amahoro, umutekano, ubutabera n’ubumwe mu Karere ka Darfur bizakomeza kuba inshingano yihutirwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ukaba unemera ko abaturage bo muri Darfur bababaye kuva igihe kimaze kuba kirerekire nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyo nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Izi ngabo zigize umutwe wa UNAMID urimo n’ingabo z’u Rwanda ni umwe mu mitwe ishinzwe kurinda amahoro ku Isi ufite inshingano zikomeye, ukaba warashyizweho mu ntangiriro za 2008.

U Rwanda rufite ingabo zisaga ibihumbi 3 na 200 muri Darfur zigizwe n’abasirikari bakuru n’abato, rukaba rufite abapolisi bagera kuri 463 bari mu Kirwa cya Haiti muri manda y’Umuryango w’Abibumbye, abandi muri Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Liberia na Cote d’Ivoire.

Izi ngabo za UNAMID ziyobowe n’Umunyarwanda Lt. Gen. Patrick Nyamvumba.

Mu nshingano z’izi ngabo harimo kurinda umutekano w’abaturage, kwimakaza amahoro arambye no guhagarira itangwa ry’imfashanyo mu Ntara ya Darfur yose mu Burengerazuba bwa Sudani.

Izi ngabo za UNAMID kandi zifite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’i Doha muri Quatar agaruka ku mahoro n’umutekano mu Ntara ya Darfur, aya masezerano akaba yarashyizweho umukono muri Nyakanga 2011 bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga.

Inama y’Umuryango Wunze Ubumwe w’Afurika wamenyesheje ko muri iyi Ntara ya Darfur ubu hagabanutse ingabo za Guverinoma ya Sudan ndetse n’iz’imitwe y’abarwanyi zitwaje intwaro, dore ko izo mpande zombi arizo zari zimaze imyaka zaragize ako karere isibaniro.

Iyi nama nyamara ivuga ko hakiri imirwano icyumvikana hamwe na hamwe muri Darfur, ubwiyongere bw’amabandi n’abagizi ba nabi, n’abantu batazwi bitwaje intwaro bajya bagaba ibitero ku modoka za UNAMID.

Inama kandi yavuze ko ibabajwe n’uko hakiri abaturage ba Darfur bagera kuri miliyoni 1,7 bakiri mu nkambi n’abandi basaga ibihumbi bari mu buhunzi mu bihugu by’ibituranyi, by’umwihariko muri Tchad.

Nk’uko itangazo rikomeza ribivuga, Inama ya UA yasabye ko UNAMID yakora isuzuma ry’imikorere yayo isanzwe kugira ngo irusheho kongera imbaraga mu kurinda umutekano w’abaturage.

Inama yashimiye ubuyobozi bw’ingabo za UNAMID n’abagize uyu mutwe bose ku ruhare rwabo mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubwiyunge muri Darfur.

Hejuru ku ifoto:Umunyarwanda Lt. Gen. Patrick Nyamvumba uyoboye ingabo za UNAMID

Ni inkuru dukesha Izuba Rirashe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages