Mu rwego rwo kurushaho gukumira ibiza hatangwa amakuru ku bishobora kuba, ku ya 26 Gashyantare 2013 Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien yayoboye inama yize ku kibazo cy’ibiza no kubungabunga ibidukikije hafatwa umwanzuro w’uko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Polisi na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza baba bashyizeho uburyo bwo kuburira abaturage mbere y’uko ibiza biba.
Itangazo dukesha urwego rushinzwe itangazamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko muri iyi nama hafashwe imyanzuro ikurikira:
– Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasabwe gutangira kubaka umuhanda n’ikiraro cya Nyabugogo mu rwego rwo kuzamura uwo umuhanda kugira ngo amazi atazongera kuzura akarengera.
– MINIRENA yasabwe gutanga inyigo y’ibyakorwa mu gufata amazi yose asenya cyangwa yuzura muri Nyabugogo.
– MININFRA yasabwe kandi gukora inyigo mu gihe cy’ukwezi igaragaza uburyo Gare ya Nyabugogo yakorwa mu buryo itarengerwa n’imyuzure.
– Polisi n’Umujyi wa Kigali basabwe mu gihe cy’icyumweru kugaragaza ahantu habangamye hashobora guteza ibiza, ndetse n’aho imodoka n’abantu bayoborerwa kugira ngo hirindwe impanuka mu gihe haba habaye ibiza nk’imyuzure, umuriro n’ibindi.
– MININTER, Polisi na MIDIMAR mu gihe cy’ukwezi basabwe kwiga uburyo bwo kuburira abaturage mbere y’uko ibiza biba, mu rwego rwo kubafasha guhunga impanuka zaterwa n’ibiza hakiri kare.
– Hemejwe ko hagaragazwa hakanakurwaho inyubako ziri aho zitagomba kuba ndetse zikanakoreshwa ibyo zitakagomye gukoreshwa na za sitasiyo zigurishirizwaho ibikomoka kuri peteroli ziri aho zitagomba kuba ziri.
– Umujyi wa Kigali wasabwe gukora inyigo no kugaragaza inzu zose zishaje zishobora gutera impanuka zigasanwa ndetse n’ibisenge byazo bigakomezwa.
– MININFRA na EWSA basabwe guhindura uburyo insinga zitera impanuka zahindurwa hagashyirwaho izikomeye kugira ngo hirindwe impanuka z’umuriro.
– REMA na MININFRA basabwe ko bitarenze ukwezi kwa gatanu baba bashyizeho ibyuma bizajya bitanga amakuru mbere kandi yizewe y’iteganyagihe.
– MININFRA yasabwe gukora amateme agashyirwaho ibyuma birinda impanuka bitarenze ukwezi kwa karindwi.
– Inama yemeje kandi ko Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi ishaka uburyo bwihuse abantu 1516 batuye ahantu hahanamye mu Mujyi wa Kigali bimurwa bagatuzwa ahantu hatabatera impanuka no kuba bagwirirwa n’ibiza.
– Inama yemeje ko abatuye ahantu hahanamye kandi bakodesha ko bava mu nzu zishobora kubatera ibyago n’impanuka bitewe n’ubuhaname, bakajya gukodesha aheza.
– Inama yemeje kandi ko ibiti bishaje biri ahantu hose byateza impanuka bikurwaho.
– Inama yemeje ko umugezi wa Sebeya ujya utera ibiza watangira gutunganywa kuko inyigo yo kuwutunganya yamaze kurangira.
– Inama yashoje isaba ko nta nzu n’imwe yakongera kubakwa ahantu hose hatemewe no mu buryo butemewe n’amategeko, isaba kandi ko hatangira gukorwa igenzura ku myubakire y’ayo mazu.



















TANGA IGITEKEREZO