00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kugaragara mu bavutse nyuma y’1994

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 4 June 2012 saa 11:16
Yasuwe :

Bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya EAV-Mayaga bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batangiye kugaragarwa ho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi byagaragajwe ubwo mu cyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 02 Kamena habaga inama yo kwigira hamwe ikibazo cy’abanyeshuri bakomeje kugaragarizwa urwango ndetse n’urugomo bazira ko bacitse ku icumu rya Jenoside, aho hanagaragajwe amazina y’abanyeshuri babiri b’abakobwa bavutse nyuma ya jenodide ariko basabye (…)

Bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya EAV-Mayaga bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batangiye kugaragarwa ho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi byagaragajwe ubwo mu cyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 02 Kamena habaga inama yo kwigira hamwe ikibazo cy’abanyeshuri bakomeje kugaragarizwa urwango ndetse n’urugomo bazira ko bacitse ku icumu rya Jenoside, aho hanagaragajwe amazina y’abanyeshuri babiri b’abakobwa bavutse nyuma ya jenodide ariko basabye imbabazi y’amagambo bavuze babwira bagenzi babo atameshe kandi aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Amakuru dukesha Kigali today avuga ko iyi nama yateranye nyuma y’aho muri iri shuri, hongeye kugaragara ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko hakaba hibasiwe bamwe mu banyeshuri bayirokotse bagera kuri bane umwe muri bo witwa Byukusenge Olive akaba nta kayi n’imwe asigaranye, kuko zaciwe izindi zikibwa.

Uretse aba banyeshuri bane bibasiwe, muri iki kigo hamaze iminsi haragarara inyandiko zitagira imikono y’abazisinye (tract) ziriho amagambo asesereza kandi agaragariza urwango abarokotse jenoside. Imwe muri izo nyandiko hari aho igira iti:”Muri nk’amasazi yaguye mu mata, tuzabatokoza imihoro”.

Abandika izo nyandiko ntibarabasha kumenyekana usibye abanyeshuli babiri b’abakobwa biga muri icyo kigo bamaze gusaba imbabazi mu nyandiko biyemerera ko hari amwe mu magambo babwira bagenzi babo atameshe kandi aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Cyakora ngo abo bana bombi baracyari bato aricyo gituma harimo gukekwa ko ibyo bavuga biganisha ku ngenagabitekerezo ya Jenoside baba babikomora ku babyeyi babo cyangwa abandi bishingizi babarera kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye bataravuka.

Ayo magambo asesereza hamwe n’inyandiko zidasinye (tracts) byahuruje inama y’igitaraganya yahuje inzego z’umutekano zirimo ingabo na polisi y’igihugu, ubuyobozi bw’ikigo hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira ikigo cya EAV-Mayaga giherereyemo yabaye kuwa gatandatu tariki 02 Kamena 2012 kugira ngo bashobore gukomakoma amazi atarenga inkombe.

Iyo nama idasanzwe yasabye abanyeshuli bose biga mu kigo cya EAV-Mayaga gushyira umutima hamwe bakiga aho kujya mu tuntu nk’utwo tw’ubutindi, itiku n’amacakubiri bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi nama kandi yanijeje abanyeshuri barokotse ko umutekano wabo ugiye gucungwa neza kandi buzakora ibishoboka byose ibyababayeho ntibisubire kubaho ukundi, ndetse n’ababahungabanyiriza umutekano bakaba bazatabwa muri yombi binyuze mu iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa.

Iki kibazo cy’ingenga bitekerezo si muri EAV gusa kivugwa kuko kuwa Gatanu tariki 1 Kamena 2012 mu Kagari ka Nyagahinga Umurenge wa Rusoro mu Karere ka Gasabo Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abanyeshuri batatu bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bo mu ishuri rya APERWA.

Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside mu mashuri yisumbuye cyakunze kugaragara mu bigho bitandukanye mu myaka ya shize, binatuma ndetse zimwe mu nzego za Leta zirimo Inteko Ishinga Amategeko ziga kuri iki kibazo mu buryo bwimbitse.

Gafuku Barthazar, umuyobozi wa EAV-Mayaga aganira na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavuzeko kugeza ubu hari umwuka mwiza mu kigo ayobora, ariko ngo abanyeshuri bakwirakwizaga inyandiko ntabwo bari bamenyekana kugeza ubu.

Ikindi uyu muyobozi yatangarije IGIHE ni uko aba banyeshuri babiri basabye imbabazi bari bavuze amagabo ubwo bagenzi babo bari bahungabanye amwe yavugaga ko abahungabanye ari ibyo bigira, mu gihe undi we ngo yari yavuze ko umwe mu bahungabanye yavugaga amagambo avuga ko nta Muhutu ashaka imbere ye, uyu ariko wari wahungabanye akaba yaraje guhakana ko atavuze aya magambo.

Aba nyeshuri batumwe ababyeyi babo ndetse banavuga ko batazabisubira, nk’uko babyemeye kandi bakabisinyira imbere y’ababyeyi babo n’Ubuyobozi bw’ishuri.

Iri shuri rya EAV-Mayaga ryaherukaga guhura n’ikindi kibazo cy’ingutu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu 2012 ubwo abanyeshuli 30 bahungabanaga bikomeye batanu muri bo bagahabwa uruhushya rwo gutaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages