00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari y’Akarere ka Rusizi 2012-2013 irasaga miliyari 13

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 June 2012 saa 06:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2012, Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yemeje Ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2012-2013. Ingengo y’imari yemejwe ni miliyali 13.285.486.856.
Iyi ngengo y’imari igizwe n’ibice bibiri, aribyo: Ingengo y’imari isanzwe ingana na Miliyari 9.850.994.678 hamwe na miliyali 3.434.492.178 y’ingengo y’imari y’ibikorwa by’Amajyambere.
Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba, wanashimiye ibizakoreshwa (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2012, Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yemeje Ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2012-2013. Ingengo y’imari yemejwe ni miliyali 13.285.486.856.

Iyi ngengo y’imari igizwe n’ibice bibiri, aribyo: Ingengo y’imari isanzwe ingana na Miliyari 9.850.994.678 hamwe na miliyali 3.434.492.178 y’ingengo y’imari y’ibikorwa by’Amajyambere.

Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba, wanashimiye ibizakoreshwa iyo ngengo y’imari ariko asaba ko byose byajya biganisha ku nyungu z’umuturage, kuko ugereranyije iyemejwe iruta kure iy’umwaka ushize yari miliyali 11 zisaga, bityo akaba yizerako abaturage bazarushaho kugerwaho n’ibikorwa bibateza imbere.

Nkuko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi Ndemeye Albert, imirongo migari izakoreshwa mo ishingiye ku nkingi 4 za Guverinoma y’u Rwanda arizo : “butabera, Imiyoborere myiza, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage”.

Mu butabera ibizitabwaho ni ugukurikirana ibikorwa by’abakatiwe TIG kandi bikabyazwa umusaruro, no kurangiza imanza zaciwe n’inkiko kimwe no gukomeza gukurikirana imikorere y’Abunzi.

Mu miyoborere myiza, ngo ibikorwa bizakorwa bizibanda kugukangurira abaturage kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta; murizo harimo kubakangurira kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ibikorwa by’umuganda, kwibumbira mu makoperative no kugana ibigo by’imari cyane cyane Umurenge Sacco.

Mu rwego rw’Ubukungu hateganyijwe kuzashyira ingufu mu kongera imari y’Akarere, hakirwa imisoro n’amahoro, gutunganya Umujyi w’Akarere ka Rusizi, hubahirizwa igishushanyo mbonera, no gushishikariza abaturage gutura mu midugudu muri site za genwe.

Hazakorwa na gahunda yo kongera umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi ku bihingwa byatoranyijwe bitanga umusaruro ushobora koherezwa mu mahanga, ndetse no gukomeza kurengera ibidukikije. Ibi bizajyana no gukurikirana imikorere y’amakoperative y’abahinzi b’umuceli, akorera mu cyanya cya Bugarama.

Mu rwego rw’imibereho myiza hazitabwa ku burezi bw’ibanze bw’imya 12, ahateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri 30, gahunda yo kuboneza urubyaro, kwita ku buzima muri rusange ndetse no gufasha abatishoboye mu mishinga igamije kubateza imbere. Hazitabwa kandi kuri gahunda y’isuku cyane cyane ahahurira abantu benshi by’umwihariko Umujyi wa Rusizi; ibi bikajyana no kurwanya imirire mibi.

Perezida w’Inama Njyanama Kamanzi Simporien yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’amari ya 2012-2013 azaturuka mi misoho n’amahoro y’Akarere, ahateganyijwe kuzinjira agera kuri miliyali 1.000.509.844, naho ikinyuranyo kikazaturuka ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda n’abandi baterankungu banyunyanye. Anibutsa ko itegurwa ryayo, ryashingiye ku cyerekezo cy’u Rwanda 2020, MDGs, EDPRS ya II, Gahunda y’Imyaka 7 ya Perezida wa Repubulika (2010-2017) ndetse n’Igena migambi rivuguruye ry’Akarere ka Rusizi 2012-2017.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, we akaba yavuzeko kuba igice cyayo kinini kizashorwa mu mishinga minini y’ibikorwa by’amajyambere bizatuma, ubuzima bw’abaturage barushaho kuba bwiza kandi bikazatanga akazi ku bantu benshi.
Ibi bivuze ko imishahara y’abakozi izatwara 5.489.544.289 bingana na 41%, ibikoresho na serivisi miliyali 4.361.450.389 binga na 32.8% naho ibikorwa by’amajyambere bikazatwara miliyali 3.434.492.178 ningana na 25.8%.

Nkuko kandi byagarutswe n’abafashe amagambo anyuranye muri uyu muhango, hashimwe ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 yakoreshejwe gipimo cya 96%,
Minisitiri Kanimba wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimangiye ko bigomba gukomeza kuko ubusanzwe uturere twari dusanzwe tunengwa gusagura amafaranga menshi, kandi ibyagombaga gukorwa bigihari. Aboneraho gushimira Akarere ka Rusizi, uko kesheje imihigo y’umwaka wa 2011-2012, icyakora asaba ko ibigo by’imari bizwi ku izina ry’Umurenge Sacco, byabonerwa vuba aho bikorera kuko bifite uruhare mu kongera ubukungu bw’abaturage.

Muri uyu muhango kandi hatangajwe uko imirenge yakurikiranye mu guhigura imihigo yari yahize mu mwaka wa 2011-2012, bityo abaje mu myanya ya mbere bahembwa imashini zigendanwa buri wese wongeyeho ibihumbi 500 ku Murenge wa Bugarama wabaye uwa mbere, n’amanota 93%; Nzahaha yabaye iya kabiri n’amanota 85.5% ihabwa ibihumbi 300 naho uwa Mururu uza ku mwanya wa 3 n’amanota 85.4% ukaba wahawe ibihumbi 200, uwanyuma uba uwa Bweyeye, Icyakora ukaba wasabwe guhindura imikorere.

Akarere ka Rusizi, ari kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, ni kamwe muri 7 tugize Intara y’Iburengerazuba, kagizwe n’imirenge 18, utugari 94, imidugudu 596, abaturage 375.436, babarizwa mu ngo 69.964, ku bucucike bwa Km2 399.

Jean Pierre NIYIBIZI Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages