00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo ibihumbi 312 nizo zahawe amashanyarazi kuva muri 2010

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 28 August 2012 saa 09:05
Yasuwe :

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Eduard Kasumba Umuhuzabikorwa w’umushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu, yatangaje ko kuva muri 2010 bamaze gucanira ingo ibihumbi 312 kandi bagikomeje.
Ibi biri muri gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2013, aho Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko uturere twose tugomba kuba dufite umuriro w’amashanyarazi.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Kasumba yasobanuye uko umushinga ukorwa, aho ugeze ndetse n’imbogamizi (…)

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Eduard Kasumba Umuhuzabikorwa w’umushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu, yatangaje ko kuva muri 2010 bamaze gucanira ingo ibihumbi 312 kandi bagikomeje.

Ibi biri muri gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2013, aho Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko uturere twose tugomba kuba dufite umuriro w’amashanyarazi.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Kasumba yasobanuye uko umushinga ukorwa, aho ugeze ndetse n’imbogamizi bahura nazo.

IGIHE: Umushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi uhagaze ute?

Eduard Kasumba:Umushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi watangiye mu mwaka wa 2010,kuri ubu tumaze gucanira ingo ibihumbi maganatatu na cumi na zibiri(312.000).Dutangira twari dufite ingo ibihumbi ijana na cumi(110.000) ducaniye, kuri ubu hiyongereyeho ingo ibihumbi magana abiri( 200.000).

IGIHE: Mukwirakwiza umuriro mute, hifashishijwe iki?

Eduard Kasumba: Umuriro tuwukwirakwiza mu gihugu hose.Ahanini dukoresha ingomero nini n’ into n’umuriro umwe ukomoka kuri mazutu n’imashini zaba I Gikondo kugirango tuwongere kuko uhari ari mukeya.

IGIHE:Umuriro mufite unga ute?
Eduard Kasumba: Ubu dufite Megawati 104,uyu muriro ntuhagije kuko 40% ukoreshwa n’imashini ziducanira.Turateganya ko mu mwaka utaha uziyongeraho megawati 41.

IGIHE:Uyu muriro utangwa ute mukurikije iki?

Eduard Kasumba:Umwaka ushyize twibanze hantu ahahurira abantu benshi kurenza ahandi mu midugudu, mu mavuriro, amashuri, ibiro by’ Imirenge n’Utugari byose tugenda tubiha amashyanyarazi.Mu ntara y’ I Burasirazuba niho twakwirakwije amashyanyarazi cyane, muri Gatsibo twahaye ingo zirenga ibihumbi makumyabiri, Nyagatare twakwirakwije umuriro mu ngo zirenga ibihumbi 30,Rwamagana na Kayonza twacaniye ingo ziri hagati y’ibihumbi 18 na 20 hamwe n’i Kirehe na Ngoma, Bugesera mu mirenge itandukanye muri utu turere kimwe n’ahandi mu bice bitandukanye by’U Rwanda.

By’umwihariko mu Bugesera twajyanye umuriro mu gishyanga cy’Akanyaru ahateganyijwe guhingwa umuceri. I Karongi ho twacaniye igice kinini ndetse n’Uruganda rw’Icyayi rwa mu murenge wa Gasenyi rwatangiye gukora .Mu majyepfo mu Ruhango Uruganda rutunganya ifu narwo rwabonye umuriro.

IGIHE: Ubu ni he hari kwibandwaho?

Eduard Kasumba: Ni mu karere ka Nyaruguru ,Muhanga,no mu Burengerazuba. Mu mwaka utaha duteganya ko ingo ibihumbi makumyabiri na bitanu 25 zo mu Burengerazuba zaba zamaze gucanirwa. N’ingo ibihumbi icumi(10) zikazaba zarangijwe gucanirwa mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka. Mu Majyaruguru hateganyijwe ko hazaba hacaniwe ingo zirenga ibihumbi icumi .Mu mujyi wa Kigali ho turi gukorera imirenge ya Rutunga na Gikomero muri Gasabo.
Ahandi hari mo gutunganywa ni Kayove na Nyange m’Uburengerazuba,Karongi Gasenyi harimo kubakwa imiyoboro minini cyane yubakwa na Sosiyeti ya Angel International, i Rusizi na Nyamasheke hari kubakwa indi miyoboro kimwe n’ahandi.

IGIHE: Ni izihe mbogamizi muhura nazo mu gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi?

Eduard Kasumba: Imbogamizi zikomeye duhura nazo ni ikibazo cy’imiturire aho abaturage usanga batuye batatanye ugasanga kubagezaho imiyoboro y’amashanyarazi bigoye cyane. Mu majyepfo niho bigaragara igice kinini hamwe n’igice gito cy’Amajyaruguru no muduce tumwe tw’Uburengerazuba turimo Ngororero.

Izindi mbogamizi ni ahantu haba hagoranye kugeza umuriro ku buryo bidusaba kuhashyira imiyoboro minini ya "Haute tension". Biba bigoye kuyubaka kuko bisaba ibikoresho biterurwa n’imodoka kuko abantu nti babasha kubiterura biba biremereye kandi bisaba amafaranga menshi cyane.

IGIHE:Ni izihe ngamba mwafashe mu gukemura ibibazo bikomeye mufite mu gukwirakwiza umuriro?

Eduard Kasumba:Turatekaganya kuzakoresha umuriro wa Gaz Methane uzaduha megawati 25, hakaziyongeraho izindi 75 kugeza mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha. Hari no kubakwa utugomero duto I Nyamasheke,i Gakenke no mu Majyepfo (Nyamagabe na Nyaruguru), Duteganya ko Urugomero rwa Nyabarongo nirwuzura ruzatanga megawati 28. Urugomero rwa rukarara ya 3 ruzarangira kubakwa mu kwezi kwa Werurwe umwaka utaha, hateganyijwe no kubaka urugomero rwa Rukarara ya 5. Duteganya no gukura umuriro muri Nyiramugengeri hamwe no mu mashyuza. Ibyo byose nibiboneka ya mazutu twakoreshaga kugira ngo ingufu z’Umuriro ziboneka zizavaho bityo iGihugu ntikizagire igihombo mu kubona umuriro w’amashanyarazi kandi ugere hose muduce dutandukanye uhagije.

IGIHE:Murakoze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages