Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2012, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri Kaminuza ya INILAK, Dr. Richard Niyonkuru, yatangaje ko minisiteri y’uburezi yemeye itangizwa ry’icyiciro cya gatatu(masters degree) ndetse n’amashami mashya muri iyi kaminuza.
Dr Bideri yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zitumye batangiza amasomo y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ari mu rwego rwo kugabanya umubare w’Abanyarwanda birirwa batakaza amatike bajya gukorera izi mpamyabushobozi hanze.
Nyamara benshi bajya bashaka kwiga ikiciro cya kabiri, ariko igiciro kikabananiza. Kuri iki kibazo Dr. Bideri yasubije ko bamaze iminsi baganira n’umuyobozi ushinzwe imari ngo bafate igiciro gihendukiye buri wese.
Umuyobozi mukuru wa INILAK wungirije ushinzwe imari yijeje ko INILAK izashyiraho igiciro kiri hasi kurusha izindi Kaminuza n’amashuri makuru biri mu Rwanda.
Dr. Zigama ushinzwe amasomo muri INILAK Yavuze ko bashaka no kuvugana n’amashuri makuru yo muri aka karere, kugira ngo babashe gukomereza amasomo yabo muri INILAK (Credits transfert).
Icyangombwa cyemerera INILAK gutangira amashami mashya, cyasinywe ku itariki ya 13 Nyakanga muri uyu mwaka. Amasomo mashya mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza ateganijwe gutangira muri Nzeli naho ikiciro cya kabiri cyo kigatangira m’Ukwakira.
INILAK imaze imyaka 15 yarafunguye imiryango, ihabwa ubuzima gatozi muri 2004. Yemerewe gutanga impamyabumenyi mu mwaka wa 2009. Kugeza ubu ifite abanyeshuri ibihumbi 5777 muri bo 58% bakaba ari abagore. Imaze gutanga impamyabushobozi ku bagera ku bihumbi 4000.



















TANGA IGITEKEREZO