Ishuri Rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali (INILAK) ishami rya Rwamagana ryafungiwe imiryango, nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi bikagaragara ko inyubako iryo shuri rikoreramo nta kizitandukanya n’iz’amashuri abanza bifatanye.
Ishuri rya INILAK rikodesha mu kigo cy’ishuri ribanza ry’idini ry’Abangilikani (EER Rwamagana), kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri ntirirakomorerwa ku ngamba ryafatiwe. Ubu aba banyeshuri basaga 540 barimo abageze mu mwaka wa gatatu, biga umunsi umwe mu cyumweru aho bava i Rwamagana bakajya kwigira muri INILAK y’i Kigali ku Cyumweru.
Mu kiganiro Umuhuzabikorwa muri INILAK ishami rya Rwamagana, Dr Rutamu Augustin yagiranye na IGIHE, yagize ati “Kuba tutari dufite ikidutandukanya n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza basanzwe bigira muri iki kigo, ntitugire n’ibyapa bigaragaza ko INILAK ihakorera, ni bimwe mu byateye iri hagarikwa.” Akomeza avuga ko bageze kure batunganya ibyo basabwe kuzuza, ubundi bamenyeshe MINEDUC, ize ibasure.
Ikindi kivugwa ko MINEDUC yaba yarafungiye iri shuri, ni ukuba aha higishirizwa harasanzwemo abandi bantu bahahurira baje kwiga, bigakekwa ko ari abitegura kuzakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye b’abakandida bigenga.
INILAK itangaza ko yamaze kubaka urukuta ruyitandukanya n’ishuri ribanza bibangikanye kugira ngo amashuri yombi atandukanywe, bige badafite aho bahurira.
INILAK ifite ikicaro gikuru i Kigali, ikagira amashami i Nyanza n’i Rwamagana.



















TANGA IGITEKEREZO