Ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2012, muri kaminuza ya INILAK habereye umuhango wo kurahiza abayobozi b’itsinda rigamije gushishikariza urubyiruko kwimakaza imiyoborere myiza na demokarasi.
Iki gikorwa cyateguwe n’abiga muri kaminuza ya INILAK bo mu itsinda riharanira imiyoborere myiza na demokarasi. Mu magambo atandukanye bagejejweho babwiwe ko biturutse ku bikombe u Rwanda ruhabwa kubera imiyoborere myiza ihiga iya bimwe mu bihugu bitandukanye, bigaraza ko u Rwanda ruzanakomeza guhabwa n’ibindi bihembo byisumbuyeho mu gihe kiri imbere, kubera ubushake rumaze igihe rugaragaza bwo kwiyubakira igihugu.
Muri iyi mihango, harahijwe abazayobora abandi mu gihe kingana n’imyaka ibiri aho bazaba bashinzwe guharanira intego zigera kuri esheshatu, ari zo gushyigikira no kwigisha imiyoborere myiza mu gihugu cy’u Rwanda, kwigisha uburere mboneragihugu ku matora mu rubyiruko rwa kaminuza no mu mashuri makuru n’ayisumbuye, guteza imbere umuco no kugira ibiganiro mpaka bigamije kubaka Umuryango Nyarwanda, gutanga umusanzu mu cyerekezo cy’iterambere Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yihaye, gutoza urubyiruko umuco wo gukunda igihugu no kugiharanira, kukirinda no kugikorera ndetse no gutegura impuzamashuri mu mashuri yisumbuye n’aya kaminuza mu mikino itandukanye n’ibikorwa bibateza imbere nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wo muri kaminuza zo mu karere ka Gasabo Hakuzimana Samuel.
Gatete Desire ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by’Inama y‘Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu yavuze ko imbuto Perezida Paul Kagame yateye biturutse ku bikorwa bye byiza, zatangiye gutanga umusaruro aho bigaragarira mu bikorwa nk’ibi by’uru rubyiruko rw’ejo hazaza ruharanira gushyira imbaraga zarwo mu iterambere ry’iki gihugu.
Yasoje abizeza ko abarahiye ndetse n’abandi bari muri aya matsinda bazabafasha kubashakira amahugurwa yo kubongerera ubumenyi, kuko ubunararibonye bwabo budahagije bitewe n’uko bakiri bato.
Photo: Kwizera Emmanuel


















TANGA IGITEKEREZO