00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INILAK yatanze impamyabushobozi ku nshuro ya gatanu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 2 March 2013 saa 03:59
Yasuwe :

Ku wa 28 Gashyantare 2013, Ishuri Rikuru ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (INILAK) ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 631 barimo abagabo 236 n’abagore 395 barangije muri iri shuri mu mwaka 2011-2012.
Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi Dr. Rwanamiza Erasme wari waje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ibibazo byose u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda ubwabo kandi bajijutse, ari yo mpamvu buri muntu ufite ubushobozi akwiriye gutanga ubufasha mu guha uburere abana (…)

Ku wa 28 Gashyantare 2013, Ishuri Rikuru ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (INILAK) ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 631 barimo abagabo 236 n’abagore 395 barangije muri iri shuri mu mwaka 2011-2012.

Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi Dr. Rwanamiza Erasme wari waje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ibibazo byose u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda ubwabo kandi bajijutse, ari yo mpamvu buri muntu ufite ubushobozi akwiriye gutanga ubufasha mu guha uburere abana b’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INILAK Dr. Ngamije Jean agira ati “Abanyarwanda dufite Leta nziza ikomeje kuduha icyerekezo cyiza, natwe ababyeyi ntabwo tuzahwema guha uburere bwiza abana b’Abanyarwanda.”

Amafoto: Steven Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages