00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkambi ya Nkamira yongeye kuzura impunzi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 February 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Inkambi ya Nkamira iherereye mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, ikomeje kwakira impunzi ziza ari nyinshi zituruka muri Congo Kinshasa, hakabamo Abanyarwanda batahuka kimwe n’Abanyekongo bahungira mu Rwanda.
Kuba iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi, byatumye ubuyobozi bw’iyi nkambi ya Nkamira bufata icyemezo cyo kuyagura kugirango abakomeza kuza babone aho bacumbikirwa. Ibi bibaye mu gihe abantu bibwiraga ko icyatumaga impunzi ziva muri Congo ziza mu Rwanda cyahagaze kuva (…)

Inkambi ya Nkamira iherereye mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, ikomeje kwakira impunzi ziza ari nyinshi zituruka muri Congo Kinshasa, hakabamo Abanyarwanda batahuka kimwe n’Abanyekongo bahungira mu Rwanda.

Kuba iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi, byatumye ubuyobozi bw’iyi nkambi ya Nkamira bufata icyemezo cyo kuyagura kugirango abakomeza kuza babone aho bacumbikirwa. Ibi bibaye mu gihe abantu bibwiraga ko icyatumaga impunzi ziva muri Congo ziza mu Rwanda cyahagaze kuva intambara yo muri iki gihugu yahosha.

Muri iyi nkambi ya Nkamira kugeza ubu hacumbikiwe impunzi zigera ku bihumbi bitandatu, zikaba kandi zikomeza kwiyongera zituruka muri Congo, aho Abanyarwanda bavayo bavuga ko batahuka ku bushake, abandi bakongeraho ko nta mutekano bafite muri iki gihugu gituranyi, bitewe ahanini n’imitwe yitwara gisirikari yo muri icyo gihugu bavuga ko ihutaza uvuga Ikinyarwanda wese.

Ku ruhande rw’Abanyekongo bo bavuga ko imitwe yitwara gisirikari iba muri iki gihugu itaboroheye na gato, ahanini bakazira kuvuga Ikinyarwanda no kuba ngo ari abatutsi nk’uko babitangarije Imvaho Nshya ubwo yabasuraga muri iki cyumweru.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Nkamira, yerekana ko icumbikiye impunzi zigera ku 6209,mu gihe izindi sisaga 2300 zimuriwe ku Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, izo nkambi zombi ariko kugeza ubu zikaba zaruzuye nk’uko bitangazwa na Kamanzi Straton uyobora inkambi ya Nkamira.

Kuba inkambi ya Nkamira imaze kuzura mu gihe n’iyi Kigeme yuzuye, byatumye muri iyi ya Nkamira bishakamo igisubizo bubaka andi mashitingi mashya yo gucumbikiramo izi mpunzi.

Itandukanirizo ku mpunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo muri iyi nkambi ya Nkamira, ni uko Abanyarwanda bo iyo bahageze batahatinda, kuko bahita berekezwa iwabo nyuma yo guhabwa ibikoresho by’ibanze, bagahabwa n’amarangamuntu kuko abakozi b’ ikigo cy’igihugu gishinzwe kuyatanga bakorera muri iyi nkambi.

Ku Banyekongo, bo bahabwa ibikoresho by’ibanze bakaguma muri iyi nkambi mu gihe hategerejwe ko iyo bagomba kubamo ya Kigeme ibasha kubona ubushobozi bwo kubakira.

Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages