00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkeragutabara zesheje umuhigo

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 21 March 2013 saa 10:08
Yasuwe :

Nyuma y’amasezerano yo ku wa 06 Ugushyingo 2012 hagati y’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’inkeragutabara, kuwa 20 Werurwe 2013, habaye ihererekanyagikorwa cyakozwe n’Inkeregutabara zatunganije urwuri rungana na hegitari 100 ruherereye mu kagari ka Nkanga, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.
Mu rwego rwo gutunganya neza icyo kibaya cya hegitare ijana, Inkeragutabara zifatanijwe n’abaturage batuye mu mirenge ya Gashora, Rweru, Mayange, Ririma na Mareba.
Gen. Maj. (…)

Gen. Maj. Ngendahimana Jerome, Umukuru w’Inkeragutabara wungirije agira ati "Mu gihe twari twahanye amasezerano yo gukora imirimo yo utema ishyamba cyimeza, kurimbura ibiti, imigina n’ ibindi bituma uru rwuri ruzamera neza, mu gihe cy’amezi abiri gusa twahawe na RAB, Inkeragutabara zifatanyije n’abaturage zahakoze mu kwezi n’igice.”

Dr Dapfroza Gahakwa, Umuyobozi mukuru wa RAB wungirije, ashima igikorwa cyakozwe n’Inkeragutabara zifatanyije n’abaturage. Yagize ati "Twishimiye iki gikorwa cyakozwe vuba kandi neza n’Inkeragutabara, hakaba hateganyijwe gushyiramo urwuri rw’inka, zaba iza kijyambere n’inka gakondo zo mu Rwanda kugira ngo zidacika, zaba kandi izitanga inyama cyangwa umukamo, kandi tuzarushaho no gukumira abaturage bonesha."

Icyo gikorwa cyakozwe n’abaturage bagera kuri 450, na ho Inkeragutabara zageraga ku 126.

Nubwo icyo gikorwa cyakozwe neza kandi vuba inzitizi na zo ntizabuze, kuko hari Koperative yari yahawe akazi ko gutwika amakara, ikaba yarakererewe kubirangiza kandi yari yarahawe ukwezi kumwe gusa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages