Ambasaderi Leoni Cuelenacre uhagarariye u Buholandi mu Rwanda, aratangazako inkunga igihugucye cyateye u Rwanda muri gahunda yo kwandika ubutaka yakoreshejwe neza kandi akishimira uko iki gikorwa gikomeje kugenda.
Ibi Ambasadari Cuelenacre yabitangaje kuri uyu wa 6 Werurwe 2013, ubwo yasuraga Akagari ka Rwamahwa Umurenge wa Base Akarere ka Rulindo ajyanywe no kureba ibijyanye na gahunda yo kwandika ubutaka.
Nyuma yo kureba uko bikorwa Ambasadeli w’U Buholandi yavuze ko ashima uburyo iki gikorwa cyo kwandika ubutaka bw’abaturage u Buholandi bunateramo inkunga gikorwa mo, kuko kizagirira akamaro gakomeye ba nyirabwo nyuma yo guhabwa inyandiko zemeza ko ari ubwabo.
Kangwagye Justus Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yashimiye ubufatanye mu iterambere ry’igihugu, mu bikorwa byo gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bizamura Abanyarwanda.
Munyangaju Damascène ashinzwe kwandika ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru yasobanuye ibijyanye n’uko igikorwa cyo kwandika ubutaka gikorwa. Bumwe mu buryo bakoresha bandika ubutaka, harimo kuba iki gikorwa giha uburenganzira bungana ku bashakanye byemewe n’amategeko kuko buri wese muri bo aba abufiteho uburenganzira bungana na 50%.
Munyambuga Patricie atuye mu Murenge wa Base Akagari ka Rwamahwa umubyeyi ufite abana 7, atangaza ko kuba agiye kubona ibyangombwa by’ubutaka bw’umuryango we bibafitiye akamaro cyane kuko bazabasha kwaka inguzanyo muri banki bakiteza imbere.
Kuva igikorwa cyo kwandika ubutaka cyatangira, cyakururye imanza nyinshi mu miryango nk’uko bigaragazwa na raporo y’u Rwego rw’Umuvunyi, ariko kandi izamuka ry’ibi bibazi ngo ni uburyo bwiza bwo kubimenya bigakemuka kuburyo umunsi kwandikisha ubutaka byarangiye imanza zishingiye ku masambo zizasigara ari mbarwa.
























TANGA IGITEKEREZO