Ikibazo cy’insengero ziri mu baturage rwagati ntikivugwaho rumwe n’abahatuye kuko abenshi binubira gusengana n’abo badahuje ukwemera, kuko ngo usanga urusaku ruhaba rubangamira abaturage batari muri gahunda zimwe.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije na Polisi y’igihugu bwagiranye n’abanyamukuru, ku wa 20 Ugushyingo 2012, mu biro by’Umujyi wa Kigali, hibanzwe ku kibazo cy’insengero zimwe na zimwe usanga zirangurura amajwi ku buryo ngo bibangamira abazituriye bityo havugwa ko hari itegeko rihana ibyaha nk’ibyo.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, yavuze ko mu mujyi Kigali harimo kugaragara ibibazo biterwa n’insengero zimwe na zimwe ngo usanga zibangamira abazituriye aho ngo akenshi zikoresha za mikoro bityo ugasanga abantu bakomeza gusaba ubuyobozi bw’umujyi kubakemurira iki kibazo.
Ndayisaba yavuze ko kugeza ubu hari insengero zigera kuri 60 zabaruwe, bityo ko bitarenze muri uyu mwaka wa 2012, zigomba guhagarikwa niba zitubahirije ibyo zasabwe birimo gukumira amajwi abangamira abazituriye ndetse ngo zikaba zanahabwa ibihano biremereye.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt Theose Badege, yatangaje ko umuntu yakwibaza impamvu usanga ba nyir’insengero bashyira za mikoro ku madirishya mu gihe ngo nyamara abayoboke babo baba binjiye mu nsengero bityo avuga ko bakwirinda aya makosa kuko atari byiza gusengesha abandi mu gihe muba mutanahuje idini.
Ku kibazo cyo gusaka abantu binjira mu nsengero aho ngo abayoboke benshi batabyishimira, Supt Theos Badege yavuze ko ibi atari ikibazo gihari kuko ngo ibi byuma bijya gukoreshwa hararebwe ko byujuje ubuziranenge. Yagize ati “u Rwanda rurimo rurakira abantu benshi kubera umutekano rufite ndetse no muri iyi minsi mikuru ya Noheli, bityo gucunga umutekano ahantu hose abantu benshi bahurira ni ngombwa kuko umuntu agomba guhora yiteguye.”
Itegeko Ngenga ryo ku itariki ya 1 Gicurasi 2005 mu ngingo yaryo ya 108, rigena ibihano bihana abasohora urusaku rubangamira abandi ndetse n’ibidukikije, guhanishwa gutanga izahabu ingana n’amafaranga ibihumbi 100 ndetse bikaba byakwiyongera mu gihe bidakemutse.



















TANGA IGITEKEREZO