Inteko Ishinga Amategeko, Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), ku wa 06 Ugushyingo yahase ibibazo abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba kubera ibitabo bigera ku 1678 byaburiwe irengero.
Nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta , mu bitabo 115320 Intara yari yahawe n’Ikigo gishinzwe iterambere cy’Abadiventisiti (ADRA) 113642 ni byo byonyine byagaragaye, 1678 byarabuze.
Inkuru yanditswe na New Times ivuga ko mu kwisobanura, Jean Marie Vianney Makombe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yatangaje ko ikibazo cyatewe no kutagira ububiko bukwiriye, avuga ko bishoboka ko umucungamutungo atamenyeshejwe ko ibyo bitabo bihari ngo abyandike.
Makombe akomeza avuga ko hari ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza byahawe ibitabo ariko ntibyasinywa ko babihawe.
Byukusenge Madeleine, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu ntara yatangaje ko ADRA mu ibaruwa iherekeza ibitabo yoherejwe yagaragazaga ko bahawe ibitabo 115, 320, nyamara babibaze basanze binyuranye n’ubwo nta cyo babikozeho ako kanya.
Cyakora baje kwandikira ADRA bamenyesha ko ibyo bitabo byari 113 000 aho kuba 115 000.
Depite Juvenal Nkusi, uhagarariye PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe, agaya Intara ku micungire mibi y’ibitabo. Ati “nta wakwizera ko ibyo bavuze ari ukuri.”
Umukuru w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yemeye amakosa yabayeho.



















TANGA IGITEKEREZO