00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’u Budage yaje mu Rwanda gukurikira ibikorwa iteramo inkunga

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 9 October 2012 saa 12:49
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 30 ishize hari umubano hagati y’Intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage n’u Rwanda, intumwa ziturutse muri iyo ntara, ziri mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru zisura ibikorwa bitandukanye ziteramo inkunga.
Mu kiganiro izi ntumwa zirenga mirongo itatu ziri mu Rwanda ziri kumwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Uburezi zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, zatangae ko imyaka 30 itarangiranye ubusa, hari ibikorwa byinshi byakozwemo.
Intara ya (…)

Intara ya Rhineland-Palatinate, imwe mu ntara 16 zigize u Budage, buri mwaka igenera u Rwanda amadolari arenga miliyoni imwe n’igice mu myaka 30, hakaba hamaze gutangwa arenga miliyoni 70 yifashishijwe n’u Rwanda mu kubaka ibitaro, amashuri, kubakira abatishoboye no gutanga ibikoresho birimo amakayi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yavuze ko kuba hari byinshi iyi ntara iteramo inkunga u Rwanda bishimishije, kandi hari byinshi bindi bagiye gufatanya n’iyi ntara, birimo nko kuba umujyi wa Mainz wo mu Budage ugiye gufatanya n’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’iterambere mu by’inyubako, kuko urwego umujyi wa Mainz hari byinshi Umujyi wa Kigali wawigiraho.

Ku kibazo cy’uko Intara ya Rhineland-Palatinate nayo ishobora kuvanaho inkunga iteramo u Rwanda kubera raporo ya Loni irushinja gutera inkunga umutwe wa M23, Minisitiri Musoni yavuze ko u Rwanda ubusanzwe rugirana umubano n’ibindi bihugu bishingiye ku bwubahane hagati yabyo, bityo avuga ko abanyarwanda bagomba gufata iya mbere mu kwiyubakira igihugu; ariko yongeraho ko n’ubusanzwe abaturage b’iyi ntara aribo bagirana ubutwererane hagati yabo.

Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr.Vicent Biruta, yatangaje ko kuva mu 1982 Intara ya Rhineland-Palatinate itangiye ubutwererane n’u Rwanda, amashuri asaga 210 amaze kugirana umubano n’amashuri yo muri iyi ntara.

Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko iyo ntara igiye kujya yohereza abarimu bo kwigisha ikoranabuhanga n’imyuga mu mashuri yo mu Rwanda bifitanye umubano, kuko iyo ntara yateye imbere cyane muri izo nzego.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages