00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko igiye kwiga ishyirwaho ry’urukiko rwihariye ku banyereje umutungo wa Leta

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 15 February 2013 saa 05:28
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iratangaza ko igiye kwiga niba hashyirwaho urukiko rwihariye rwacira imanza abakekwaho kunyereza ibya Leta, ndetse n’isuzumwa ry’itegeko ryerekeye inyerezwa ry’umutungo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 14 Gashyantare mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, ubwo Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta yagaragazaga Raporo yavuye mu byavuye mu bugenzuzi bwakozwe ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu myaka 2 ishize.
Raporo (…)

Raporo ya komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), igaragaza ko umugenzuzi yasanze hari ibibazo by’ ikinyuranyo kigaragara hagati ya raporo y’ibaruramari na raporo igaragaza amakosa y’imyandikire mu bitabo by’ibaruramari, imyenda imaze igihe kirekire itishyurwa; kutagira urutonde rw’abababereyemo imyenda; imyenda babereyemo abandi idafite impapuro ziyisobanura.’

Raporo inagaragaza ko habaye amakosa y’inyandiko ijyanye no kwishyura imishahara yahanaguwe inshuro ebyiri mu bitabo by’ibaruramari; kwishyura umwenda utanditswe mu bitabo by’ibaruramari; imyenda imaze igihe kirekire itishyuzwa; amafaranga yakuwe muri banki adafite impapuro ziyasobanura; ikinyuranyo kiri hagati ya lisiti igaragaza imishahara yishyuwe na raporo y’ibaruramari; ibibazo mu mitangire y’amasoko; Amafaranga yakoreshejwe adafite impapuro ziyasobanura n’ ibindi.

Ikibazo cy’abakoresha amafaranga ya Leta nabi, abadepite batangaje ko hakwiye kubaho ubugenzuzi, bwakorwa abantu ntibumve ko ari ukubakurikirana.

Abadepite bagize itsinda ry’ubugenzuzi ku ikoreshwa ry’imari ya Leta, batangaje ko hazarebwa niba hazajyaho urukiko rwihariye rw’inyerezwa ry’umutungo wa Leta (ikibazo bavuze ko bazagisuzuma kikabanza kwigwaho).

Batangaje ko hazanasuzumwa itegeko ry’inyereza ry’umutungo wa Leta, abakoze amakosa bakwiye kwishyura ibyo bahombeje Leta.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Rose Mukantabana, yatangaje ko hari ibibazo byagaragajwe muri raporo bizakomeza gusobanurwa, hanarebwe ikibazo cy’ihindagurika ry’abakozi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .