Intumwa z’Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA) zagendereye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuwa Kane ku itariki ya 4 Ukwakira 2012, bashima ko u Rwanda rushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu.
Mu kiganiro intumwa za EALA zagiranye n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, zagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kiri ku rwego rushimishije mu kubahiriza uburenganzira bw’umuturage, imiyoborere myiza na demokarasi muri rusange.
Hon. Petter M. Mathuki, wari ukuriye itsinda ry’intumwa za EALA mu Rwanda yagize ati ”twishimiye kuba u Rwanda rufite, inzego nyisnhi zita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, kandi twaganiriye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ihagarariye abaturage dusanga bagerageza kurengera inyungu z’abaturage bahagarariye.”
Hon. Petter M. Mathuki, wari ukuriye itsinda ry’intumwa za EALA mu Rwanda, yagize ati”uru ruzinduko twagiriye mu Rwanda rugamije kureba aho gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rirengera uburengazira bwa muntu igeze yubahirizwa, kungurana ibitekerezo ku burenganzira bw’ikiremwa muntu cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.
Nirere Madeleine, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, aganira n’abanyamakuru yatangaje ko komisiyo ayobora igerageza kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuko bagira gahunda yo gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo kugira ngo nabo bubahirize ubwa bagenzi babo.
Nirere kandi agaragaza ko hakorwa ibishoboka byose ngo uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwe.
Ati “Dukorana na Sosiyete sivile kuko batugezaho ibyo abaturage bifuza “.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzura bwa muntu mu Rwanda, iyoboye ihuriro ry’amakomisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’ Afurika y’Iburengerazuba.
Intumwa za EALA ziri mu Rwanda zigenda zisura inzego zitandukanye harebwa iyubahiriwa ry’amategeko n’imiyoborere myiza n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
























TANGA IGITEKEREZO