00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyamaswa zagombaga kuzanwa muri Pariki zo mu Rwanda ntizaje

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 27 October 2012 saa 01:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, buvuga ko kompanyi ‘Akagera Management Campany’ ikorana n’ishami ry’ubukerarugendo yagombaga kuba yarafashije iri shami ry’ubukeraraugendo kuzana izindi nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera nyamara ngo kugeza ubu izo nyamaswa ntiziraza.
Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru wa RDB, yatangarije komite ishinzwe kugenzura uko umutungo wa Leta wakoreshejwe mu Nteko Ishinga Amategeko ku ya 24 Ukwakira 2012 ko bashakaga ko muri pariki y’Akagera (…)

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, buvuga ko kompanyi ‘Akagera Management Campany’ ikorana n’ishami ry’ubukerarugendo yagombaga kuba yarafashije iri shami ry’ubukeraraugendo kuzana izindi nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera nyamara ngo kugeza ubu izo nyamaswa ntiziraza.

Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru wa RDB, yatangarije komite ishinzwe kugenzura uko umutungo wa Leta wakoreshejwe mu Nteko Ishinga Amategeko ku ya 24 Ukwakira 2012 ko bashakaga ko muri pariki y’Akagera na Nyungwe hongerwamo inyamaswa, bityo ko iki kigo cyatindije iyi mirimo ariko bagitegereje ko kizabikora kuko basinyanye amsezerano kandi bafite ubunararibonye n’ubumenyi mu by’amapariki.

Yagize ati “bakoranye n’igihugu cya Afurika y’Epfo no muri Botswana.Twifuza ko iyi sosiyeti yadufasha maze Pariki zacu zikamera nk’ iya Serengeti.”

Inyamaswa zagombaga kuzanwa zirimo intare n’izindi nyamaswa ntoya. Gusa ngo habaye imbogamizi ko zakwangiza amatungo yororwa arimo inka.

RDB ivuga ko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo bazagirana amasezerano mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa biteganyije mu gukomeza kuvugurura ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages