Nyuma y’ibinyobwa byageze ku isoko birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye, uruganda Inyange Industries rwashyize ku isoko umutobe mushya witwa “Cocktail Drink” runamurika uburyo bushya bwo gushyikiriza amata abaturage aho batuye.
Cocktail Drink ni imvange y’imbuto eshatu ari zo icunga, inanasi n’amatunda. Iri mu icupa rya mililitiro 500, ishobora kumara amezi atatu. Mu minsi mike ku isoko hazashyirwa ikarito ya litiro imwe ishobora kumara umwaka itarata agaciro.
Ubuyobozi bwa Inyange buvuga ko nta kabuza uyu mutobe uzakundwa. Umuyobozi warwo Senganda Sudadi Kayitana, ati “Cocktail Drink turumva ko ari umutobe uri bukundwe na benshi kuko uhuriza hamwe ibyiza bigize indi mitobe twari dufite ku giciro gito cy’amafaranga 550 ku icupa, n’ibihumbi 5556 ku ikarito y’amacupa 12.”
Avuga ku gikorwa gishya cyo kugeza amata ku bantu aho batuye, Prof. Nshuti Manasseh uhagarariye sosiyete Crystal ventures ihuje ibigo bitandukanye birimo n’uruganda Inyange, ati “Hari n’imashini y’amata aciriritse atemberezwa mu mujyi wose ari mu mashini adafite umwanda nk’amwe y’amasukano birirwa bazerereza. Amata azajya atangwa muri karitsiye agere ku ngo zose.” Aya mata litiro igurishwa amafaranga 450.
Muri uku kumurika ibikorwa bya Inyange, hatanzwe ubutumwa bugira inama abafite ubutaka guhinga imbuto kuko zatuma binjiza amafaranga menshi, hashingiwe ku kuba mu mwaka wa 2012 uruganda Inyange rwaratanze miliyoni ebyiri n’igice z’amadorari ku bakora ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo haboneke umusaruro uhagije uru ruganda rwakwifashisha.



















TANGA IGITEKEREZO