Ibyumweru hafi bitatu nyuma y’uko itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe ngo rigenzure itangwa rya serivisi n’isuku ritangiye gutanga inama ku gutanga serivisi nziza no kwimakaza umuco wo kugira isuku nk’indangagaciro z’Abanyarwanda, izi nama zabaye amasigaracyicaro hamwe mu ho zatanzwe.
Ubwo kuri uyu wa 11 Mutarama 2013 iri tsinda riyobowe na Gatera Jean D’amour ryasubiraga inyuma rireba niba koko zimwe mu nama bahaye amwe mu mahoteli n’amavuriro zarashyizwe mu bikorwa, abarigize basanze inzira ikiri ndende.
Amwe mu makosa bari basanze mu mahoteli yongeye kugaruka uko yakabaye, mu gihe nyamara bari baratanze ibyumweru bibiri ngo ayo makosa abe yakosotse; icyakora basubiyeyo nyuma y’ibyumweru bitatu basanze nta cyahindutse.
Muri ayo makosa harimo nk’ubushyuhe mu bikoni by’amahoteli, nka Serena Hotel yari yagaragayemo ubushyuhe mu gikoni bushobora kugira ingaruka mbi ku bakora mu gikoni.
Serena yari yasabwe gukora uko ishoboye ngo ubu bushyuhe bugabanuke, nyamara ntibyakozwe kuko icyuma kigabanya ubu bushyuhe ngo cyapfuye. Ubuyobozi bw’iyi hoteli buvuga ko buzabanza gushakisha ikizagisimbura.
Ibitaro bya CHUK byo byari byagaragaweho umwanda mu bwiherero no kwakira abarwayi nabi, icyakora batangiye guhashya umwanda n’ubwo kwakira ababagana neza bitarashyirwa mu bikorwa.
Gatera Jean d’Amour avuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha, nyuma hakazabaho igihe cy’ibihano.
Mu bandi basuwe kuri uyu wa gatanu harimo Polisi y’igihugu mu rwego rushinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, hoteli the Manor na banki y’ubucuruzi y’u Rwanda BCR.
Gahunda yo gusura ahantu hakirirwa abantu benshi yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2012, ikaba ari itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe mu Gushyingo 2012.



















TANGA IGITEKEREZO