Inyubako yagenewe abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batagiraga amacumbi ku nkunga y’umushinga “One dollar compaign” yatangiye kubakwa mu Kuboza 2010 iteganyijwe kurangira muri 2011, n’ubu iracyarangwamo ibibazo byo kuzura.
Abagize inama y’ubutegetsi ya ‘One dollar compaign’, ku mugoroba wo ku ya 29 Mutarama 2013 bamaze amasaha atatu basobanurira Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien icyatumye iyi nyubako itinda kuzura.
Basobanuriye Minisitiri w’Intebe ko yatinze kuzura bitewe n’imirimo mishya yagiye yiyongeramo, kandi itari iteganyijwe mu masezerano bagiranye na rwiyemezamirimo wayubakaga.
Rwiyemezamirimo wayipatanye avuga ko hiyongereyemo imirimo yo gushyiraho uruzitiro, amakaro, ibirahure na kave bitari byarateganyijwe mu nyigo yakozwe mbere y’uko atangira imirimo.
Ikindi cyiyongereyeho ni uko habayeho gusenya ahagomba kunyuzwa ibigega byo kubikamo amazi byashyizwe imbere mu nzu, bifasha kubona amazi vuba hakoreshejwe imashini ziyakurura mu gihe andi yaramuka abuze.
Rwiyemezamirimo avuga ko yaje gukora imirimo y’inyongera abisabwe n’ukuriye umushinga, ariko ayikora itari mu masezerano. Avuga ko iyo mirimo atarayihemberwa kugeza ubu, kandi ngo yanasabye inshuro nyinshi kongererwa igihe cyo kuyirangiza ariko biranga.
Ibi byose byatumye amafaranga yateganyijwe kuri iyi nyubako arenga, kuko yagombaga gutwara miliyoni 688 hakiiyongeraho andi miliyoni 199 kandi imirimo y’inyongera igikomeza itaranahemberwa. Ubuyobozi bw’inama y’ubuyobozi buvuga ko hiyongereyeho miliyoni 260 kuri kontaro izwi n’amategeko.
Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Intebe yakoreye ahubakwa iyi nzu, abashinzwe imyubakire yayo basabye amezi atatu kugira ngo ibe yuzuye; ariko we abaha amezi ane ngo ibijyanye n’imyubakire byose bizabe byarangiye.
Iyi nzu nimara kuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abayibamo 192. Umushinga wa “One dollar campaign” uhuriweho n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zigera kuri 15, zirimo IBUKA, FARG, MINAFFET n’ibindi bigo bya Leta.
Amafoto: Steven Ndizeye



















TANGA IGITEKEREZO