00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzara y’amafaranga ituma abafundi badaha agaciro ubuzima bwabo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 1 November 2012 saa 04:46
Yasuwe :

N’ubwo ubufundi bufatwa nk’umwe mu mirimo ikomeye kubera imbaraga busaba, usanga umubare munini w’abafundi bo mu Rwanda batabikozwa ugasanga bakora batitaye ku gaciro ubuzima bwabo bufite.
Ubusanzwe ubufundi ni umwe mu myuga ikomeye kandi ushobora gutera impanuka igihe icyo ari cyo cyose. Uyu mwuga usaba kugira ubwirinzi n’ubushishozi ibi kandi bigaherekezwa n’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo igihe umufundi agiriye impanuka ku kazi agobokwe hakiri kare.
Iyo uzengurutse mu mijyi (…)

N’ubwo ubufundi bufatwa nk’umwe mu mirimo ikomeye kubera imbaraga busaba, usanga umubare munini w’abafundi bo mu Rwanda batabikozwa ugasanga bakora batitaye ku gaciro ubuzima bwabo bufite.

Ubusanzwe ubufundi ni umwe mu myuga ikomeye kandi ushobora gutera impanuka igihe icyo ari cyo cyose. Uyu mwuga usaba kugira ubwirinzi n’ubushishozi ibi kandi bigaherekezwa n’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo igihe umufundi agiriye impanuka ku kazi agobokwe hakiri kare.

Iyo uzengurutse mu mijyi itandukanye y’u Rwanda ndetse n’ibyaro ukaganira n’abakora umwuga w’ubufundi, usanga agaciro abafundi baha ubuzima bwabo mu kazi katajyanye n’uburenganzira bwabo bwo kwirinda.

Abenshi muri aba bafundi ubasanga hejuru y’ibisenge bubaka nta nkweto, nta ngofero yemwe rimwe na rimwe ugasanga hari n’abajya ku gisenge bambaye nk’ipantaro gusa hejuru batambaye.

Twasuye bamwe mu bafundi, maze umwe mu bafundi twasanze yubaka ku bitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza yibereye ku gisenge nta kintu yambaye cyamurinda impanuka usibye imyambaro asanganywe gusa, tumubajije impamvu ari mu kazi nta bwirinzi afite atubwira ko iyo ufite inzara udatekereza impanuka.

Yagize ati “ Abatekereza impanuka ku kazi ni ababa bahaze. None se waba ushonje wagira amahirwe wabona ikiraka ukajya gutekereza impanuka wahura na yo, ibyo bitekerezwa n’ababa bakutse ku mureti.”

Uyu musore wanze utaravuze amazina ye yakomeje avuga ko we amaze imyaka itandatu mu mwuga w’ubufundi, ariko ko atazi iyo myambaro y’akazi. Yakomeje avuga ko Imana ari yo irinda umuntu. Ati “Inama yaremye umutindi iranamwogosha.”

Nyuma yo kubona urusobe rw’ibibazo bijyanye no kwirengagiza ubuzima ku bafundi, twaganiriye na Biraboneye Africain, umunyamabanga mukuru wungirije ufite mu nshinganoze ubuzima n’umutekano by’abakozi mu ihuriro ry’amasendika y’abakozi (SESTRAL), maze dutangira tumubaza impamvu abafundi ubuzima bwabo butitabwho nk’ubw’abandi bakozi.

Biraboneye yatangiye avuga ko umuntu ari we ubanza kumenya ubuzima bwe akanirinda. Yakomeje avuga ko abafundi batita ku mutekano w’ubuzima bwabo, byagera mu byaro bikaba agahumamunwa.

Biraboneye ati “ Twatangiye gukurikirana ibi bibazo kugira ngo hashakwe uburyo byakemuka.” Yakomeje avuga ko intambwe ya mbere ari ukwigisha kugira ngo abantu bamenye uko bakwirinda.

Biraboneye yashimangiye ko ihuriro ry’amasendika rizigisha Abanyarwanda bakareka ya mvugo ngo “umufundi ushaje arinda inzu yubatse.” Ati “wenda ni bwo bamenya agaciro k’ubuzima bwabo.”

Itegeko rigenga umukozi mu Rwanda ntirireba abakozi ba nyakabyizi n’abafundi barimo, ariko iyo bigeze ku ngingo ya gatatu ivuga ku mutekano w’umuntu abakozi bose barihuriraho aho buri muntu agomba kwirinda kandi akarindwa impanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages