Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu bavuga ko hadutse inzoga yitwa Umumanurajipo ikunze kuganza abagore, kuko ngo iyo bayinyoye akenshi ibatera kumanura ingutiya.
Umumanurajipo ngo ukomeje guteza amakimbirane mu ngo zo mu Mirenge ya Busasamana na Mudende mu Karere ka Rubavu. Ibi ngo bigaragarira mu bikorwa by’abayinyweye byumwihariko ku bagore, aho ngo uwayinyweye atinzwa no kurangiza gushyira icupa ku munwa maze akishakira abamubaza icyo bifuza kuri we nk’uko ORINFOR dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Bivugwa ko Umumanurajipo wengwa mu myanda y’abana, ni ukuvuga mu mazi aba yavuye mu byo babindisha abana iyo bamaze kubimesa, ifu y’amatafari ahiye n’uruvange rw’amafu atandukanye y’ibinyampeke.
Abaturage bo bavuga ko Umumanurajipo ari igikoma cyoroshye ariko ngo gishobora gusindisha. Abaturage banavuga ko ngo bagiye guhagurukira kuyirwanya mbere y’uko ubuyobozi bubihagurukira, kuko ngo ishobora no gusenya imiryango bitewe n’amkimbirane agaragara ku bayinyoye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Kazendebe Hertier, yavuze ko iyo nzoga atari ayizi mu Murenge we n’ubwo ngo abaturage ayobora bavuga ko isanzwe iherereye muri Santeri ya Gahenerezo iherereye mu Murenge wa Mudende hafi y’urubibi rw’iyi mirenge yombi.
























TANGA IGITEKEREZO